Umuyobozi mukuru wa FDA na bagenzi be 17 batawe muri yombi

1 minute, 1 second Read

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane, itariki 13 Kanama 2026, rweretse itangazamakuru abantu 18 barimo Prof. Emile Bienvenu, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), bakurikiranweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’uburangare n’amakosa mu micungire y’ubuziranenge cyane cyane bw’ibinyobwa.

Mu berekanywe na RIB, harimo abakozi 10 bakorera mu kigo cya Rwanda FDA, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge batandukanye.

Umuvugizi wa RIB Dr.Murangira B. Thierry, yasobanuye ko Prof. Emile Bienvenu yakoresheje ububasha yari afite nk’Umuyobozi wa Rwanda FDA mu guha ibyangombwa inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Dr. Murangira yasobanuye ko Prof. Bienvenu yabikoze bitari mu nshingano ze kuko akanama tekiniki k’iki kigo ari ko gashinzwe gutanga ibyangombwa.

Gufatwa kw’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Rwanda FDA na RSB bivuze ibintu bikomeye mu nzego z’ubutabera kuko Leta yerekanye ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, cyane cyane ku bibazo bigira ingaruka zireba uburambe n’ubuzima bw’abaturage.

Ibi kandi bitanga umuburo ukomeye ku zindi nganda zose zikora ibiribwa n’ibinyobwa ko abatazakurikiza amategeko n’amabwiriza y’ubuziranenge bazabihanirwa.

Iperereza rirakomeje kugira ngo abafashwe bashyikirizwe ubushinjacyaha ku mugaragaro kandi dosiye zabo zishyikirizwe inkiko mu gihe cyateganyijwe n’amategeko.

Umuyobozi wa FDA yatawe muri yombi

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *