Intambara y’amagambo hagati ya Linda n’umuvandimwe we yakamejeje

1 minute, 32 seconds Read

Ibyamamare muri cinema nyarwanda, Lynda Priya n’umuvandimwe we Nkusi Queen (bahuje umubyeyi umwe), bamaze iminsi bacyocyorana cyane ku mbuga nkoranyambaga baterana amagambo akakaye, bitewe n’igitekerezo uyu muvandimwe wa Linda yatanze muri rusange.

Nkusi Queen ubwo yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube ya MIE, hari aho yageze atanga urugero ku bagore batubahisha abagabo babo ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma abantu babasuzugura.

Yagize ati “Ariko nanone biriya bintu byo gufata umugabo wawe ukamwandagaza, ni imikino ikwiye kugera mu rugo? Uzi ko uzatuma umugabo wawe ntamwubaha nari nkwiye kumwubaha? Nshobora kuzamubona nkamufata nk’akantu kari aho kigendera […] Umugore wese iyo yubahishije umugabo we, bituma n’abandi bose bamwubaha.”

Nubwo icyo gihe atigeze avuga uwo yavugaga, Lynda Priya yahise abifata nk’aho ari we yavugaga, ahita amusubiza abinyujije mu mashusho yifashe ari kumwe n’umugabo we.

Lynda Priya yashinje Nkusi Queen kuba yaramwinjiriye mu rugo ndetse akibasira umuryango we. Yavuze ko abona ibyo murumuna we yakoze nk’ishyari ry’uko we yashatse.

Mu kiganiro cya Lynda Priya cyanyuze kuri shene ya YouTube ye yagize ati “Igitsina gore tugira ishyari aho tuva tukagera. Nka wa muntu wagiye kuri camera akavuga ngo njye biriya sinabikora, naba nsuzuguje umugabo wanjye […] Umaze gutandukana n’abantu bangahe kuberutiyubaha kwawe? Niba koko uri umukobwa ushobotse, wakabaye wicaye mu rugo rwawe nk’uko nanjye nicaye mu rwanjye. Mu gihe rero utaragirirwa ubuntu bwo kugira umuryango wawe, n’undi munsi ntuzongere gufata ijambo ku rugo rwanjye.”

Lynda Priya kandi yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’uko murumuna we yise umugabo we “akagabo”.Ati “Akagabo ni ka kandi mwabyaranye, ni twa tundi twose mukundana mukarekana. Christian ni umugabo wanjye, yaranyubahishije, amvana iwacu arankwa.”

Ku rundi ruhande, Nkusi Queen yavuze kuri Instagram ko atari we yavugaga, ko ibyo yavuze ari ibintu bisanzwe biba mu muryango nyarwanda. Yemeza ko atazigera asaba imbabazi kuko atigeze agira icyo amutwara cyangwa icyo amukorera cyo kumuhamya icyaha.

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *