Ikigo cy’ikoranabuhanga gifatwa nk’icyambere mu gusakaza amakuru ku isi cyatangaje ko kigiye gutangira kugerageza uburyo bushya buzajya bwifashishwa mu gusobanura indimi zitanduakanye mu gihe abantu bari kuganira bakoresha indimi zirenze rumwe kandi zitandukanye. Biri mu murongo mugari w’iki kigo cy’ikoranabuhanga wo guteza imbere ibijyanye n’ubusemuzi. Bisobanuye ko mu gihe umuntu azajya avuga mu rundi rurimi abo bari kumwe batumva, Google izajya ihita ihindura ayo magambo ikayagusobanurira mu rurimi rwawe, ukayumva muri ‘écouteurs’ utarindiriye ko arangiza kuvuga ngo ubashe gusobanura cyangwa gusobanuza ibyo yavugaga, ku buryo abantu babiri, umwe uvuga Icyongereza n’undi uvuga Igifaransa bashobora kuganira kuri telefone nta nkomyi. Ubu buryo bwashyizwe muri porogaramu ya ‘Google Translate’, butanga ibisobanuro by’ibivugwa ako kanya ijwi ry’uvuga rigakomeza kuba umwimerere, umuvuduko avugaho n’ibindi ku buryo hahinduka ibiri kuvugwa gusa. Ibi bituma ibiganiro bisobanuka neza kandi bikaba byoroshye kubikurikirana, nk’aho mwaba muvugana mu rurimi rumwe. Visi Perezida Ushinzwe ibicuruzwa n’ubushakashatsi muri Google, Rose Yao, ati “Waba uri kuganira n’abantu mu ndimi zitandukanye, waba wumva imbwirwaruhame cyangwa icyigisho wenda uri mu mahanga, cyangwa ureba filime cyangwa ikiganiro kuri televiziyo mu rundi rurimi, ushobora kwambara ‘écouteurs’ zawe ugafungura porogaramu yo gusemura ‘Translate App’ ugakanda kuri ’Live translate’ hanyuma ukumva ibiri kuvugwa ako kanya mu rurimi wifuza.” Ubu buryo buri mu igeragezwa bwatangiye gushyirwa ku bikoresho bya ‘Android’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique n’u Buhinde. Bushobora guhindura indimi zirenga 70, kandi bukora kuri ‘écouteurs’ zose. Google yatangaje ko abafite ibikoresho bya iOS bazatangira kubona iyi serivisi mu 2026. About The Author BEL FLAME See author's posts Post navigation Analisi delle differenze tra esqueleto esplosivo 3 e altri motori di effetti speciali Les avantages d’utiliser une montre casino roulette pour les jeux de hasard en live streaming
noneho kwiga indimi abantu bashaka baba babyihoreye? kuko ndumva nibimara kugerwaho bizaba ari byiza cyaane Reply