APR BBC yatangiye kugaragara nk’ikipe iri hafi cyane kongera kwegukana igikombe cya Rwanda Basketball League RBL, nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 101-92 ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, mu mukino wa gatatu wa finali yabereye muri BK Arena.
Iyinsinzi yatumye APR BBC iyobora uruhererekane rw’imikino ya nyuma itatu bivuze ko isigaje gutsinda umukino umwe gusa kugira ngo yegukane igikombe kandi ikomeze kukirinda.
Patriots BBC, yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo guhangana bikomeye na REG BBC muri kimwe cya kabiri, ubu iri mu bihe bikomeye kuko igomba gutsinda umukino ukurikira kugira ngo ikomeze kugira amahirwe yo kugaruka muri uru rugamba.
APR BBC yinjiye muri finali ari imwe mu makipe yahabwaga amahirwe menshi, nyuma yo kugira umwaka mwiza mu irushanwa no mu mikino ya kamarampaka.
Mu mukino wa mbere, APR BBC yatsinze Patriots BBC ku manota 117-91, mu mukino waranzwe n’ubwiganze bukomeye. Umunyamerika Craig Randall II ni we wigaragaje cyane, atsinda amanota 40.
Mu mukino wa kabiri APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC 94-87. Craig Randall II yatsinzemo amanota 18 anatanga imipira itandatu yavuyemo amanota, mu gihe Adonis Filer na Teafale Lenard Jr. buri umwe yatsinze amanota 17.
Patriots BBC yo yahawe imbaraga na Chingka Kennedy Garba watsinze amanota 26, ndetse na Jeffery Tyrone Stubbs watsinze 23.
Umukino wa gatatu watangiye amakipe yombi ahanganye cyane, buri ruhande rusubizanya amanota n’urundi.
Mu gice cya mbere n’icya gatatu, umukino wakomeje kuba hafi cyane, aho amanota yagiye aba hafi kungana, ndetse hari aho APR BBC yari imbere ku manota make nka 46-45.
Gusa uko umukino wagendaga usatira kurangira, APR BBC yakoresheje ubunararibonye bwayo, ubwirinzi bukomeye ndetse n’ubushobozi bwo kubona amanota mu bihe bikomeye, bituma itangira gutandukana na Patriots BBC.
APR BBC yagaragaje uburinganire mu gutsinda amanota, ubunararibonye n’imbaraga z’abakinnyi bayo, mu gihe Patriots BBC yakomeje kurwana ariko inanirwa gukomeza umuvuduko wayo mu bice by’ingenzi by’umukino.
Niramuka itsinze umukino wa kane, APR BBC izahita yegukana igikombe cya RBL, ikomeze ubusugire bwayo mu basketball yo mu Rwanda.
Patriots BBC yo igomba gushaka ibisubizo byihuse, cyane cyane mu gukaza ubwirinzi ku bakinnyi barasa kure, kongera umusaruro w’abakinnyi bayo bakomeye no kugabanya amakosa atuma itakaza imipira.
Finali ya RBL yongeye kugaragaza urwego rugenda ruzamuka rwa basketball mu Rwanda, ndetse n’ihangana rikomeye hagati y’aya makipe yombi yo mu Mujyi wa Kigali.
