Kugira indege nyinshi ntibikiri inzozi cyangwa kwiyemera ku bihugu by’ Afurika bihanganye n’ibibazo by’umutekano bikomeye, intumbero z’ubukungu, n’iterambere ry’ibihugu; ahubwo ni ibisabwa ku rwego rwa politiki n’umutekano.
Kugira ubushobozi bwo kugenzura ikirere bituma igihugu kibasha gusubiza vuba ku bibazo nk’ibyiterabwoba, ubucuruzi bwa magendo, ndetse no kugenzura imikorere y’ibidafite uburenganzira.
Gufata neza no kugira indege zikomeye muri Afurika ni ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano no guteza imbere iterambere ry’ubukungu.
Indege zigira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubutabazi igihe habaye ibiza, zitanga ubwikorezi n’ubufasha bwihutirwa.
ku ikubitiro mu mwaka wa 2025, ibihugu bya Misiri, Algeria, na Angola ni byo biyoboye Afurika mu gukomera ku rwego rw’indege z’ingabo, nk’uko imibare ya Global Firepower ibigaragaza.
Nk’uko imibare ya Global Firepower ibigaragaza, mu mwaka wa 2024, Misiri ni yo yari ifite indege nyinshi kandi zikomeye kurusha ibindi bihugu bya Afurika, ikurikirwa na Algérie ndetse na Angola.
Ibi byakomeje gutyo kugeza no mu mwaka wa 2025, kuko nta gihugu na kimwe cya Afurika cyagaragaje impinduka ku mubare w’indege gifite.
| IGIHUGU | UMUBARE W’INDEGE | UMWANYA KU ISI |
| Misiri (Egypt) | 1093 | 8th |
| Aligeria | 608 | 17th |
| Angola | 298 | 34th |
| Morrocco | 260 | 37th |
| Sauth Afrika | 182 | 50th |
