author

Mu Rwanda hagiye kubakwa kaminuza nkuru ya gisirikare

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza Nkuru y’Ingabo z’Igihugu (National Defence University – NDU), igiye kuba ikigo nyamukuru cy’amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Iyi ni intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa umugambi w’igihe kirekire wo […]

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 20 muri Gashyantare 2026

Guhera ku tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026, hategerejwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, izitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi mu nzego z’Igihugu, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye. Iyi nama izakurikirana iheruka kuba ku nshuro ya 19, yabaye kuva […]

Kamonyi: Abangavu babyariye iwabo bavuga ko ubufasha babonye bubagarurira ikizere

Bamwe mu bangavu babyariye iwabo n’abahoze mu mirimo ivunanye bo mu Mirenge ya Gacurabwenge na Mugina mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko ubuzima bari babayemo bwari bubakomereye cyane ku buryo nta cyizere cy’ejo hazaza babonaga, ariko ngo nyuma yo kwiga imyuga no guhabwa ibikoresho, bafite icyizere cyo kwitunga no kurera abana babo neza. Ibi bikoresho […]

UR Ishami rya Huye batangiye kwakira Intake ya 2 mu buvuzi

Kaminuza y’u Rwanda yatangiye kwakira icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bashya biga Ubuvuzi, ku Ishami rya Huye, mu rwego rwo gukomeza kwakira abanyeshuri b’umwaka w’amashuri wa 2025/2026. Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere Raymond, aba banyeshuri bari mu itsinda rya kabiri ry’abiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi College of Medicine and Health […]

27/01/ 2026 Iburayi bari kwibuka Genocide yakorewe Abayahudi mu nsanganyamatsiko “Guhuza Ibisekuru”

INSHAMAKE KURI GENOCIDE Y’ABAYAHUDI (The Holocaust) Genocide yakorewe abayahudi: iri tsembabwoko ryabaye hagati ya 1938  na 1946 ubwo leta y’ubudage yari iyobowe na Adolf Hitler yafashe gahunda yo kurimbura imbaga y’abayahudi bivugwa ko abayahudi bishwe bagera kuri 6.000.000 Abayahudi bafatwaga nk’abantu b’abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi. Ibyo hari nko kuba bari […]

Umwaka urashize AFC/M23 ifashe Goma: ikiganiro na Corneille Nangaa

Ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagiranye ikiganiro n’igitangazamkuru dukesha iyi nkuru IGIHE cyabereye i Goma, agaruka ku bikorwa byagezweho mu mwaka umwe uyu mutwe umaze ugenzura uyu mujyi, anagaragaza ko urugamba rugikomeje kugeza igihe uburenganzira bw’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzubahirizwa byuzuye. Umwaka urihiritse uyu umutwe […]

Google, Youtube,TikTok mu nkiko: Umukobwa w’imyaka 19 Yajyanye ibigo by’ikoranabuhanga mu Rukiko

umukobwa w’imyaka 19, uzwi ku mazina ya KGM, avuga ko uburyo imbuga nkoranyambaga zikoresha ibyitwa “algorithms” mu ndimi z’amahanga cyangwa porogaramu zigenzura ibyo abazisura babona, bwamuteye kuba imbata y’izi mbuga, bikamuviramo ingaruka mbi ku buzima bwe, kuko zamuteye uburwayi bwo mu mutwe. Avuga ko ibi byamuteje ibibazo birimo agahinda gakabije (depression) n’ibibazo byo kurya nabi. […]

Inyito Ubushinjacyaha rihindurwe, umushinga wa Umuhuza Mugisha Yves.

Umwe mu banyeshuri b’amategeko mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) yashyize ahagaragara inyandiko isaba ko inyito ‘Ubushinjacyaha’ yahindurwa, hagashakwa ijambo rishya rihuriza hamwe inshingano zo gushinjura no gushinja. Uwo munyeshuri, Umuhuza Mugisha Yves, yatanze ubushakashatsi bwe ku buyobozi bwa ILPD, bukaba bwaremejwe n’ishuri. Mu nyandiko ye, Mugisha avuga ko inyito “Ubushinjacyaha” […]