author

Perezida Trump yavuze ko Amerika yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Amerika yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza  burundu intambara imaze iminsi  mu Burasirazuba bwo Hagati kandi  ku bw’izo mpamvu abaye asubitse mu gihe cy’iminsi itanu  kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu bya Iran. Nubwo Trump yatangaje ibyo ariko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko […]

Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. H.E Paul kagame yakebuye abayobozi

Perezida Paul Kagame yanenze bikabije abayobozi batuzuza inshinganozabo baba barahawe mu nzego zitandukanye, avuga ko babiterwa n’imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi nubwo baba babikora ntacyo bishingikirije. Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yitabiriwe n’abayobozi b’uturere, ba minisitiri batandukanye n’abandi. […]

Abahanzi nyarwanda bahatanye mu bihembo bya Africa Golden Awards 2026

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Meddy ndetse n’itsinda rya Alicia & Germaine, bari mu bahataniye ibihembo mpuzamahanga bya Africa Golden Awards 2026. Aya marushanwa agamije guha icyubahiro abantu n’ibigo bigira uruhare mu guteza imbere Afurika mu nzego zitandukanye zirimo ubuhanzi, ubucuruzi, siyansi, siporo n’ibikorwa by’ubugiraneza. Ibi bihembo biteganyijwe gutangwa ku wa […]

Inkangu yafunze umuhanda wa Muhanga-Mukamira

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa yatumye umuhanda wa Muhanga-Ngororero-Mukamira ufungwa by’agateganyo iboneraho no gutangaza indi mihanda iba ikreshwa mu gihe uyu wabaye ufunzwe. Ni amakuru Polisi yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X. Polisi y’Igihugu yasabye abakoresha uyu muhanda kwifashisha izindi nzira ndetse […]

Itsinda Alicia na Germain rihagarariye u Rwanda mu irushanwa Africa Golden Awards 2026

Alicia na Germain ni itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu Guhanga no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimabaza Imana, iri tsinda rigizwe n’abakobwa 2 nibo bahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga Africa Golden Awards 2026 (AGA). Mbere y’uko Alicia na Germaine bitabira iri rushanwa bari bamaze igihe gito […]

Umuhanzi w’indirimbo gakondo Ngombwa Timothee yitabye Imana

Kuri uyu wa 20 werurwe nibwo inkuru y’inca mugongo yumvikanye ko umuhanzi w’umuhanga Muzehe Ngombwa Timothy Inyamibwa y’abakunze u Rwanda kugera no mu masaziro, Rwema rw’umutwe ingenzi yatumeneye, Rutaramanaguhiga, Ingeri yasumbye inkiko, Mihigo itarambira abahungu, Minega icyaha induru, isata ishoka bagasamara; aratabarutse. Amakuru avuga ko umuvandimwe we Theodore ari we wemeje urupfu rwe munijoro ryo […]

ADEPR yashyize hanze urutonde rw’abantu 35 bambuwe inshingano za gishumba mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwashyize hanze urutonde rw’abantu 35 bambuwe inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda nyuma yuko bahamijwe ibyaha bya Jenoside, aba barimo Pasiteri Uwinkindi Jean woherejwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rw’i Arusha, akaburanishirizwa mu Rwanda, agakatirwa gufungwa burundu. Iri tangazo rivuga ko icyemezo cyo kwirukana burundu bariya bantu, rishingiye ku […]

Muhoza Patrick Agape agiye kumurika igitabo Yise “Sleeping Not Dead” i Kigali

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi uri kuzamuka mu bijyanye n’ubuvanganzo, Muhoza Patrick Agape, yatangaje ku mugaragaro ko agiye kumurika igitabo cye gishya yise “Sleeping Not Dead.” Iki gikorwa gitegerejwe na benshi kizaba kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026. Iki gikorwa kizitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyabwenge, abayobozi mu by’iyobokamana ndetse n’abari mu rwego rw’ubuhanzi n’ubuvanganzo. Ni […]

Nyuma yo kubenga umugabo wamwishyuriye amashuri yakatiwe amezi 6 y’igifungo

Urukiko rw’Ibanze rwa Rukungiri muri Uganda rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu Fortunate Kyarikunda, runamutegeka kwishyura Richard Tumwiine amafaranga arenga miliyoni 5 Frw yakoresheje amwishyurira amashuri, nyuma yo kumwizeza ko bazabana nk’umugabo n’umugore ariko akaza kumwanga amaze kubona impamyabumenyi. Amakuru agaragaza ko Tumwiine na Kyarikunda bahoze ari abarimu, aho umubano wabo watangiye mu 2015 ubwo bigishaga mu […]