author

Marina agiye kongera kwitabira Iwacu na Muzika festival nyuma yimyaka 5

Umuhanzikazi Marina yemejwe ko azitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byateganyijwe kuzenguruka u Rwanda mu mwaka wa 2026, nyuma y’imyaka itanu atagaragara ku rutonde rw’abahanzi babitaramamo. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Marina yatangaje ko yishimiye kongera kubona amahirwe yo gutaramira abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’Igihugu, nyuma y’igihe yari amaze atitabira ibi bitaramo. Yagize […]

Koffi Olomidé yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 20 bakundana

Icyamamare mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomidé, yasezeranye byemewe n’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, Cindy Le Cœur, nyuma y’imyaka igera kuri 20 bari mu rukundo. Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu mu gace ka Gombe mu Mujyi wa Kinshasa, ahazwi cyane nk’agace gatuyemo abakomeye n’abafite ibikorwa bikomeye mu gihugu. […]

Umunyamakuru wa Radio Rwanda “Gloria Mukamabano” yeguye

Umunyamakuru wabaye n’umuhanzi, Gloria Mukamabano, wamenyekanye cyane asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yasezeye ku mirimo ye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA), nyuma y’imyaka icyenda akorera iki kigo. Amakuru yatangajwe agaragaza ko yasezeye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026. Mu gihe yamaze muri RBA, Gloria yigaragaje nk’umwe mu banyamakuru bubashywe […]

Stade Amahoro yafunzwe by’agateganyo kubera imyiteguro ya FIFA Series 2026

Kubera imyiteguro y’irushanwa ritegurwa na FIFA rizwi nka FIFA Series 2026, Stade Amahoro yafunzwe by’agateganyo kugira ngo ibanze itunganywe. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, ubwo yasobanuraga impamvu habayeho impinduka mu mikino imwe n’imwe ya shampiyona. Mu kiganiro yagiranye na RBA, Karangwa yavuze ko iki kibuga kitari mu bikoreshwa muri iki […]

Amateka ya Lt Colonel Willy Ngoma wishwe na FRDC n’uruhare rwe muri M23

Ahagana saambiri za mugitondo zo kuwa 24 Gashyantare 2026, nibwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’Ihuriro rya AFC/M23, Lieutenant-Colonel Willy Ngoma yishwe arasiwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote z’uruhande rwa FARDC ihanganiyemo n’iri huriro. Willy Ngoma yamenyekanye cyane ubwo Umutwe wa M23 (Turi busobanure hasi ) warwaniraga uburenganzira bwawo mu ntangiriro z’umwaka wa […]

Minisitiri Nduhungirehe yavuzeko FDLR igihari imvugo z’urwango zitazacika mu karere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imvugo zibiba urwango zishobora gukomeza gukwirakwira mu karere igihe cyose umutwe wa FDLR ugihari. Yabivugiye mu nama mpuzamahanga yo kurwanya ivangura yabereye mu Busuwisi ku wa 23 Gashyantare 2026. Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku ngaruka z’imvugo zibiba urwango, avuga ko iyo zititaweho kandi zigafatwa […]

MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye ‘monétisation’ mu Rwanda

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira avuga ko urubuga rwa TikTok rwafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga (monétisation) ku bakoresha uru rubuga bari mu Rwanda. Ni amakuru yari yakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ibyishimo ko bashobora gutangira kubona amafaranga binyuze ku byo bashyira kuri TikTok. Gusa MINICT […]

Uganda igiye kwemerera abahanzi gukoresha “copyright” nk’ingwate mu kwaka inguzanyo

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko abahanzi n’abakora ibihangano bitandukanye bagiye kujya bemererwa gukoresha uburenganzira ku bihangano byabo (copyright) nk’ingwate mu kwaka inguzanyo muri banki. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire n’Umuco, Peace Mutuuzo, wavuze ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa neza ubwo itegeko rivuguruye rigenga uburenganzira ku bihangano (Copyright Amendment Bill) rizaba […]