Icyamamare mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomidé, yasezeranye byemewe n’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, Cindy Le Cœur, nyuma y’imyaka igera kuri 20 bari mu rukundo.
Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu mu gace ka Gombe mu Mujyi wa Kinshasa, ahazwi cyane nk’agace gatuyemo abakomeye n’abafite ibikorwa bikomeye mu gihugu. Aba bombi bahisemo gusezerana imbere y’amategeko, bemeza ku mugaragaro umubano wabo wari umaze imyaka myinshi uzwi n’abakunzi b’umuziki.
Koffi Olomidé na Cindy Le Cœur bahuriye mu muziki, aho Cindy yabaye umwe mu baririmbyi b’ingenzi mu itsinda rya Quartier Latin International ryashinzwe na Koffi. Mu gihe kinini bamaze bakorana, bakunze kugaragara ku rubyiniro basusurutsa abakunzi babo, ibintu byagiye binakurura ibitekerezo bitandukanye ku mubano wabo.
Nubwo bombi bakunze kwirinda gushyira ubuzima bwabo bwite ku karubanda, ntibigeze bahisha ko bafitanye umubano wihariye. Nyuma y’imyaka hafi 20 bari kumwe, bahisemo kuwushyira mu rwego rwemewe n’amategeko, bafata icyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore byanditse mu mategeko ya Leta.
Amakuru aturuka i Kinshasa agaragaza ko iyi ari inshuro ya gatatu Koffi Olomidé asezeranye imbere y’amategeko. Icyakora, bamwe mu bakunzi be bagaragaza ko umubano we na Cindy Le Cœur ari wo umaze igihe kirekire kandi waranzwe no gukomezanya mu bihe bitandukanye by’umuziki n’ubuzima busanzwe.
Ku mbuga nkoranyambaga, amafoto n’amashusho y’uyu muhango byakwirakwiye, abakunzi babo babifuriza ibyishimo no gukomeza urugendo rw’urukundo rwabo. Gusezerano kwabo kwatumye benshi batanga ibitekerezo ku rukundo rumara igihe kirekire mbere yo gusezerana.
Hari abagaragaje ko gutegereza imyaka 20 mbere yo kwambara impeta bisaba ukwihangana n’icyizere gikomeye, mu gihe abandi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rutagendera ku myaka cyangwa ku gitutu cy’abantu.
Kuri ubu, Koffi Olomidé na Cindy Le Cœur batangiye indi ntambwe nshya y’ubuzima bwabo nk’abashakanye byemewe n’amategeko, nyuma y’urugendo rurerure rwatangiriye ku rubyiniro rukagera no mu buzima busanzwe.
