Arsenal Yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Premier League nyuma y’imyaka 22 iyitegereje. Abarashi (The Gunners) begukanye igikombe hakibura umukino umwe ngo shampiyona irangire, nyuma y’uko mukeba wabo Manchester City yanganyije 1-1 na AFC Bournemouth mu ijoro ryo ku wa Kabiri. Ibyo byahise byemeza ko Arsenal itwaye igikombe ifite amanota 82 mu mikino 37 yatsinze imikino […]
Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026, myugariro akaba na kapiteni wa Real Madrid, Dani Carvajal, yatangaje ko agiye kuva muri iyi kipe ikomeye yo muri Espagne nyuma y’uko amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2026, nyuma y’imyaka 13 mu ikipe nkuru n’imyaka irenga 23 ari mu muryango wa Real Madrid kuva akiri muto […]
Nyuma y’amasaha make imipaka ihuza u Rwanda na Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu ifunzwe kubera icyorezo cya Ebola, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026 indi mipaka ibiri yo mu Karere ka Rusizi nayo yafunzwe. Aya makuru yahamijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi aho bwemeje ko imipaka ya Rusizi ya […]
Nyirubutungane Papa Leo XIV ateganya gukorera uruzinduko rwa Gishumba mu Bufaransa guhera tariki 25 kugera 28 Nzeri uyu mwaka, nk’uko tubikesha itangazo Ibiro Bishinzwe Gutangaza Ingendo za Papa ‘Holy See Press Office’ . Uru ruzinduko ruje kandi rukurikiye butumire bwatanzwe na Prezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro, Abahagarariye Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu ndetse n’Uhagarariye UNESCO ku […]
Aya masezerano agiye kuza asimbura ayari asanzwe ariho, aho azagaruka ku bufatanye hagati ya Leta na Kiliziya mu Rwanda mu nzego zirimo uburezi, nk’uko byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi 4 yahuje abahagarariye uburezi Gatolika baturitse mu bihugu 25 byo ku mugabane wa Afurika. Mu nama y’iminsi 4 yateraniye i Kigali igaruka ku ishusho rusange y’uburezi […]
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, habaye umuhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi muri Diyosezi ya Byumba, wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepisikopi w’iyi Diyosezi, Musenyeri Papias MUSENGAMANA. Muri uyu muhango kandi Musenyeri yari akikijwe n’Abapadiri bo muri Diyosezi ya Byumba n’abandi baturutse hirya no hino barimo n’abari bitabiriye […]
I Kigali mu Rwanda kuva 14–15 Gicurasi 2026, Abayobozi bakuru b’ibigo (CEOs), abashoramari, abafata ibyemezo bya politiki, n’abakuru b’ibihugu basaga 2,500–2,800 baturutse mu bihugu birenga 70–75 bahuriye muri Kigali Convention Centre mu nama ya 13 y’ingenzi y’abikorera ku giti cyabo muri Afurika. Yateguwe ku bufatanye bwa Jeune Afrique Media Group na International Finance Corporation (IFC), […]
Nyuma yo gukira imvune , Kylian Mbappé ntiyabanje mu mukino Real Madrid yatsinzemo Real Oviedo ibitego 2-0 muri La Liga, ibitego byatsinzwe na Gonzalo García na Jude Bellingham. Mbappé yinjiye mu kibuga ku munota wa 68 ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego cya Bellingham ariko nyuma yuyumukino havutse impaka zikomeye. Mu magambo yatangaje nyuma y’umukino, uyu […]
Kumugoroba wo kuwa Kane tariki 14 Gicurasi 2026 Didier Deschamps yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 26 bazahagararira u Bufaransa mu Gikombe cy’Isi 2026, urutonde rugaragaramo abakinnyi benshi mu busatirizi buyobowe na Kylian Mbappé, ariko hafashwe icyemezo gikomeye cyo gusiga hanze umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Eduardo Camavinga. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, […]
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026 muri BK arena i Kigali mu Rwanda habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi kubanyeshuri basoje muri Rwanda Polytechnic aho umushyitsi mukuru yari Dr. Sylvie Mucyo, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic (RP). Muri uwo muhango Dr. Sylvie Mucyo yongeye gushimangira ko iki kigo cyiyemeje guteza imbere impinduka mu […]
