author

Clapton Kibonke aritegura gukora ubukwe nyuma yo gutera ivi

Mu gihe bitegura gukora ubukwe, Clapton Kibonke yasabye umugore we ko bakomeza kwibanira iteka ryose hanyuma undi nawe arabyemera. Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko. Clapton yemeje ko we n’umugore we bagiye gukora indi mihango y’ubukwe yari isigaye harimo uwo gusaba […]

Kimenyi Yves yasezeye k’umupira w’amaguru

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga afite imyaka 34 nyuma y’imyaka irenga ibiri adakina kubera imvune ikomeye yagize. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026 ni bwo Kimenyi Yves abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ko asezeye ruhago, yavuze ko urugendo […]

Abagabo 3 bafatiwe muri Algeria bagerageza kwinjira muri Spain biyoberanyije nk’intama

Abagabo batatu mu gihugu cya Nigeria ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026 bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Algeria nyuma yo kugerageza kwinjira mu gihugu cya Espagne mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje uburyo bwo kwiyoberanya. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, abo bagabo bagerageje kwambuka umupaka bihishe mu modoka itwara amatungo, mu rwego rwo kwirinda ko babonwa […]

Bukayo Saka yiteguye gukora amateka na Arsenal nyuma yo gusinya amasezerano mashya

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije amasezerano mashya umukinnyi wayo wumu winger, Bukayo Saka, w’imyaka 24 y’amavuko, aya masezerano mashya aje nyuma y’iminsi havugwa inkuru z’uko ibiganiro byari biri hafi kurangira hagati y’impande zombi, Saka, usanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yiyemeje gukomeza urugendo rwe muri iyi kipe yo mu majyaruguru ya London, ahamya ko […]

RMC yagiranye inama n’abanyamakuru ba Siporo

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, abahagarariye ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), abashinzwe porogaramu z’ibiganiro ku bitangazamakuru n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo. Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ibera ku cyicaro cya RMC […]

Denmark yafunguye ambasade i Kigali

Igihugu cya Denmark cyafunguye yacyo nshya i Kigali mu Rwanda, igikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi. Iyi ntambwe igaragaza icyerekezo cya Denmark cyo kubaka ubufatanye bungana kandi burambye n’ibihugu bya Afurika, aho u Rwanda rubonwa nk’igihugu gifite umutekano, iterambere ryihuta ndetse n’urwego rwiza mu bucuruzi, no […]

Al-Merrikh yatsinze Al Hilal SC 2-0 muri shampiyona

Al-Merrikh yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itandatu yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona. Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’aya makipe y’abakeba bo muri Sudani wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026. Ni umukino […]

Ubushinjacyaha bwasabiye Djihad na bagenzi be imyaka 5 y’igifungo kubera gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, nyuma yo kubahamya gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Amashusho baregwa gusakaza ay’umuhanzi uwo Rizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano yashyizwe hanze […]