Ikipe y’igihugu ya Mexico, imwe mu bihugu byakiriye Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, yatangiye neza iri rushanwa ryagutse ririmo amakipe 48, itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo gufungura wabereye kuri stade y’icyamamare ya Estadio Azteca mumujyi wa Mexico, 11 Kamena 2026. Julián Quiñones yafunguye amazamu ku munota wa 9, atsinda igitego cya mbere […]
Igikombe cy’Isi cya FIFA ni cyo gikorwa cya siporo gikurikiranwa cyane kurusha ibindi ku isi, kikaba ari ibirori by’umupira w’amaguru biba buri myaka ine, bikarenza imipaka, imico n’ibisekuru. Kuva cyatangira mu buryo buciriritse mu 1930, iri rushanwa ryavuye ku makipe 13 gusa rigera ku birori bikurikiranwa n’amamiliyari y’abantu, birangwa n’ibyamamare by’umupira, ibihe bitazibagirana by’ubuhanga n’umurage […]
Ku mugoroba wo ku wa 8 Kamena 2026, mu mujyi w’i Madrid, Papa Leon XIV urimuruzinduko mugihugu cya Espagne yasuye imbaga y’abakristu bo muricyo gihugu bari muri Stade Santiago Bernabéu, iyi stade yongeye kuba ishingiro ry’igikorwa gifite akamaro ku isi yose kuba yakiriye inama ya Papa Leo XIV n’umuryango wa Diyosezi ya Madrid. Yerekanye impamvu […]
Ku wa 1 Kamena 2026 hasigaye iminsi icyenda gusa ngo igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 gitangire muri Amerika ya Ruguru, IShowSpeed, uzwi ku izina rya Darren “IShowSpeed” Watkins Jr., yakoze icyo amenyereweho kurusha ibindi: kuzana akavuyo ke ku rwego rw’isi yose. Nta bufatanye bwa FIFA yari afite, nta kampanyi ikomeye yari yateguye ibikorwa byo kuyamamaza, […]
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, FERWAFA na FAPA bifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ababaye mu mupira w’amaguru, aho abayobozi, abatoza, abakinnyi, abasifuzi, abanyamakuru n’abafana b’umupira w’amaguru bahuriye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo imibiri y’abarenga ibihumbi 105. Mu Mugoroba wo Kwibuka abo mu muryango w’umupira w’amaguru […]
Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2026/27 nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1 ku munsi wa nyuma wa Shampiyona ya BK Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium tariki ya 29 Gicurasi 2026. Gikundiro isoreje ku mwanya wa kane, n’uwa kabiri mu makipe yo mu Rwanda, izabona miliyoni 60 […]
Umushinga Green Gicumbi wita ku bidukikije wasoje imirimo yawo ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki 29 Gicurasi 2026, nyuma y’imyaka 6 wari umaze ukorera ibikorwa binyuranye mu Karere ka Gicumbi. Uyu mushinga ushamikiye kuri Minisiteri y’Ibidukikije wageze mu mirenge 9 kuri 21, mu bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’Umuvumba cyari cyarangiritse kandi ari cyo gifatiye runini […]
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, yageze i Budapest muri Hungary gushyigikira amakipe ya Paris Saint-Germain na Arsenal, yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda azahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League. Uyu mukino uzabera kuri Puskás Aréna, saa 18:00 zo ku wa Gatandatu, tariki 30 Gicurasi 2026. Abandi […]
Kuri uyu wa Gatanu tariki29 Gicurasi 2026 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ku mugaragaro ko ryashyizeho Umunya-Brazil Rogério Ramos Dal Solio nk’umutoza mushya w’abazamu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Ubutumwa bwo kumwakira bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA uyu munsi, bukaba bugaragaza ko yinjiye mu ikipe y’abatoza iyobowe na Stephen Constantine, uherutse kugaruka […]
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2025/26 uzahuza ikipe isanganywe igikombe giheruka, Paris Saint-Germain, na Arsenal FC, yatwaye Premier League, kuri stade ya Puskás Aréna ku wa Gatandatu kuri 30 Gicurasi 2026. Uyu mukino uzaba ari ihangana rikomeye hagati y’ubusatirizi buhagaze neza mu isi ya football n’ubwugarizi bukomeye bukomeje guca uduhigo i Burayi, uyumukino […]
