Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 yemeje umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga (virtual assets) mu Rwanda. Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ya mbere iganisha ku gushyiraho amategeko agenga ikoreshwa ry’uyu mutungo mu gihugu. Umutungo koranabuhanga ni agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gashobora kandi gukoreshwa mu kwishyura no […]
Urubuga rwa WhatsApp rugiye gushyiraho gahunda nshya y’ubutumwa bwamamaza, ndetse abatifuza kubona ubu butumwa bazajya babyishyurira ifatabuguzi. WhatsApp ibinyujije kuri X, yavuze ko ubu butumwa bwo kwamamaza butazajya buboneka ugifungura uru rubuga, ahubwo bazabushyira mu gice cya ‘Updates’. Ubu butumwa kandi buzanagaragara hagati y’aho urebera ‘Status’, ibijya gusa nk’uko kwamamaza kuri Instagram Stories bikorwa. Ku […]
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yasoje igerageza rito rizwi nka “Proof of Concept (PoC)” ku mushinga w’Ifaranga-Koranabuhanga rya Banki Nkuru (CBDC), ryiswe e-Franc Rwandais (e-FRW). Iri gerageza rifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka urwego rw’imari rutajegajega, rudaheza kandi rukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Igerageza ryakorewe ku buryo e-FRW ishobora gukoreshwa mu kwishyurana hagati y’abantu […]
Urubuga rwa Leta y’u Rwanda rutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, Irembo, rwegukanye igihembo cya Best Government Service in the World mu marushanwa ya GovTech Prize 2026, gihabwa serivisi za Leta zikoresha ikoranabuhanga neza kurusha izindi ku Isi. Icyo gihembo cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya za Guverinoma (World Government Summit) yabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe […]
Ikigo cy’ikoranabuhanga gifatwa nk’icyambere mu gusakaza amakuru ku isi cyatangaje ko kigiye gutangira kugerageza uburyo bushya buzajya bwifashishwa mu gusobanura indimi zitanduakanye mu gihe abantu bari kuganira bakoresha indimi zirenze rumwe kandi zitandukanye. Biri mu murongo mugari w’iki kigo cy’ikoranabuhanga wo guteza imbere ibijyanye n’ubusemuzi. Bisobanuye ko mu gihe umuntu azajya avuga mu rundi rurimi […]
