Ruhango: basubiye ku ishuri kubera ibyo kurya bahafatira

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi mu Karere ka Ruhango ziravuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri izwi nka School Feeding yafashije cyane abanyeshuri, by’umwihariko abaturuka mu miryango itishoboye, kuko ituma biga batuje badahangayikishijwe n’inzara. Iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatangijwe mu mwaka wa 2020 hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu. Yashyizweho […]

Uruhare rw’ababyeyi mu bizamini bya Leta uyu mwaka wa 2025-2026

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA cyatangaje ko kwiyandikisha gukora Ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, ikiciro ruzasange n’ayisumbuye bizatangira guhera 25 Gashyantare kugeza 27 Werurwe 2026. Mu itangazo NESA yashyize ahagaragara binyuze ku rukuta rwayo rwa X rwahoze ari Twiter, yatanze inyandiko 2 zirimo iy’urutonde rw’ibigo bicumbikira abana Boarding School ndetse n’indi igaragaza […]

Nyamasheke: Inkuba yakubise mu kigo cy’amashuri abana bagira ihungabana

Inkuba yakubise mu busitani bw’ishuri rya GS Gahisi riherereye mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, bituma abana barindwi bagira ikibazo cy’ihungabana, bamwe bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho. Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, mu mvura yaguye mu masaha ya nyuma ya saa sita. Inkuba yakubise hafi y’inyubako z’amashuri, aho […]

Ibirori bya White Coat 2026 birarimbanyije muri UR Huye

Kuri uyu wa 13 muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye hari kubera ibirori byo gutangira icyerekezo gishya cyafunguriwe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima CMHS birori bya White Coat Ceremony 2026. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi, abanyamakuru, ndetse n’abanyeshuri ba nyir’ukubitegurirwa. Mubayobozi bitabiriye ibi birori harimo n’uhagarariye ibitaro bikuru bya kaminuza […]

Ibigo bibuza Abana kuvuga ikinyarwanda byahagurukiwe na MINUBUMWE

Kuvuga no kwandika Ikinyarwanda neza ni imwe mu nkingi z’umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Gusa muri iki gihe, hari bamwe mu Banyarwanda babibona nk’ibitagendana n’iterambere, bakakivuga bakigoreka, abandi bakakivanga n’indimi z’amahanga bagamije kwiyemera. Ikibabaje kurushaho ni uko hari n’amwe mu mashuri bivugwa ko ahanira abana kuvuga ururimi rwabo kavukire. Hari ababyeyi n’abana bafata kutamenya Ikinyarwanda nk’icyerekana “iterambere” […]

MINEDUC yirukanye Abayobozi b’Ibigo by’Amashuli bagera kuri 890 hirya no hino mu Gihugu!

Nyuma y’igenzura ryahawe abari abayobozi b’ibigo by’amashuri ryasize abataragize amanota 70% kuzamura bahagarikwa mu kazi ko kuyobora ibigo, harimo 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye, bazaba abarimu. Birukanywe hashingiwe ku manota bagize mu isuzuma ryakozwe n’Uturere ku mikorere yabo irimo kuboneka mu kazi, imyitwarire n’imitsindishirize ku bigo bayoboye ndetse n’ikizami […]