Kuvuga no kwandika Ikinyarwanda neza ni imwe mu nkingi z’umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Gusa muri iki gihe, hari bamwe mu Banyarwanda babibona nk’ibitagendana n’iterambere, bakakivuga bakigoreka, abandi bakakivanga n’indimi z’amahanga bagamije kwiyemera. Ikibabaje kurushaho ni uko hari n’amwe mu mashuri bivugwa ko ahanira abana kuvuga ururimi rwabo kavukire. Hari ababyeyi n’abana bafata kutamenya Ikinyarwanda nk’icyerekana “iterambere” […]
Nyuma y’igenzura ryahawe abari abayobozi b’ibigo by’amashuri ryasize abataragize amanota 70% kuzamura bahagarikwa mu kazi ko kuyobora ibigo, harimo 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye, bazaba abarimu. Birukanywe hashingiwe ku manota bagize mu isuzuma ryakozwe n’Uturere ku mikorere yabo irimo kuboneka mu kazi, imyitwarire n’imitsindishirize ku bigo bayoboye ndetse n’ikizami […]
