Igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, ahahoze ari agace k’uBuberuka kari gakikijwe na Ndorwa, kagahana imbibi n’ u Rukiga ndetse n’uBufumbira byombi ubu biherereye mu gihugu cya Uganda. Urugezi ni igishanga kinini, ahanini kigizwe n’urukangaga ndetse n’urufunzo,ubu hakaba hari n’ibiti byahatewe n’ubuyobozi mu rwego rwo gufata neza. Ibibiti byatewe ngo bikingire Urugezi, iyo ubyitegereje […]
Uyu mugani umuntu awuca iyo abangamiwe n’ingorane bikaramba-nya; ni bwo abona ko agiye guseba agakorwa n’ikimwaro, noneho akihagararaho agira ati «N’aho Miseke ndarwana !» Wakomotse kuri Miseke w’iNyabimata ho muri Nshiri (Gikongoro);ahayinga umwaka w’i 1700. Miseke uwo yari atuye aho i Nyabimata ku nkiko y’Abadahemuka.Akaba intwari cyane; ndetse ngo we na Rugimbana rwa Matabaro wisheMakungu, […]
I Rwanda ruzindutse rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, amaso y’abatari bake akomeje guhangwa ku gasozi ka Nyabwishongwezi mu Karere ka Nyagatare. Aka gasozi, kamenyekanye cyane nk’ahaguye Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, ntikagifatwa nk’ahantu nyaburanga gusa, ahubwo kamaze guhinduka ishuri ryo ku rwego rwo hejuru ku bifuza kwiga ubutwari n’urukundo rw’igihugu. […]
INSHAMAKE KURI GENOCIDE Y’ABAYAHUDI (The Holocaust) Genocide yakorewe abayahudi: iri tsembabwoko ryabaye hagati ya 1938 na 1946 ubwo leta y’ubudage yari iyobowe na Adolf Hitler yafashe gahunda yo kurimbura imbaga y’abayahudi bivugwa ko abayahudi bishwe bagera kuri 6.000.000 Abayahudi bafatwaga nk’abantu b’abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi. Ibyo hari nko kuba bari […]
Village Urugwiro ni inyubako ikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko ari ho hakorera Umukuru w’Igihugu. Iherereye mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Iyi nyubako imaze imyaka irenga 50 yubatswe, kandi imaze imyaka irenga 30 ikoreshwa nk’ibiro bya Perezida wa Repubulika. Yubatswe mu 1975 ku nkunga y’Umuryango wahuzaga ibihugu bya Afurika […]
Imva y’umusirikare w’Umudage iri mu hahoze ari u Bugoyi. Kuri ubu ni muNtara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagarika Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Ni ahantu ndangamurage h’amateka. Ni imva bigaragara ko ishaje. Ahagana muri za 1980 ku bwa Perefe (Préfet)Nshunguyinka François, iyo mva yigeze gucukurwa n’abagizi ba nabi bashakamo ubutunzi. Muri iyo myaka […]
Urutare rwa Kamegeri ruherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere kaRuhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga, Umudugudu waKabambati. Ni urutare ruri mu nkengero z’umujyi wa Ruhango ku muhandamugari Ruhango-Nyanza, hakaba harahoze ari mu Nduga. Uru rutare rwibutsa amateka y’umutware Kamegeri wabayeho ku ngomay’Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura na we wari utuye hafi yarwoku musozi wa […]
Kibeho ni umusozi uri mu karere kitwaga mu Nyaruguru mu Rwanda rwohambere, ubu uherereye mu Mudugudu wa Sinayi, Akagari ka Kibeho,Umurenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y‘Amajyepfo.Hamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda, aya Afurika n’ay’isi murirusange – ku bafite ukwemera gatorika – guhera mu mpera za 1981 kuberaamabonekerwa yahabereye, kandi ari nabwo […]
Uyu mugani w’imbuzi ugira ngo «Murarye muri menge !» bawucaiyo bashaka kuburira umuntu kugira ngo atagwa mu makuba babonaashobora kumugwirira akamwokama. Wamamaye mu Rwanda ukomotseku muganwa Rutarati warindaga baka Mutaga umwami w’u Burundi;ahayinga umwaka w’i 1700. Mutaga Semwiza, Sembyariyimana Bibero bikingiye abarwanyi mweneMwezi Kavuyimbo, yari atuye ku Rutabo rwa Nkanda n’i Muganza w’iNgara muri Nshiri […]
Uyumugani Abanyarwanda bakundaguca kenshi,cyane cyane ab’inyaRyenge, bawuca iyo babonye umuntu w’inkozi y’ibibi utahuwe n’ingenza,imigambi ye igapfuba ikaburiramo; nibwo izo ngenza zivuga ziti «Twamuteye imboni !» Ni nk’aho bavuze, bati «Nta cyo akidutwaye twamubonye;yamenyekanye. Naho rubanda,bati «Bamuteye imboni». Wakomotse kuriGashavu ka Rwamu w’i Bumbogo (Kigali); ahasaga umwaka w’i 1600. Izo mboni batera ziri ukubiri : hari […]
