Bruce Melodie yagiranye ibiganiro na  Amb-Gen-Patrick Nyamvumba

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, yakiriye umuhanzi w’icyamamare Bruce Melodie ari kumwe n’abo bakorana, bagirana ibiganiro byagarutse ku ruhare rukomeye umuziki mu guhuza Abanyarwanda n’Abanya Tanzaniya, ndetse no guteza imbere ubufatanye bw’akarere binyuze mu buhanzi. Aya makuru yemejwe na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare […]

Umuhanzi Davido agiye kubaka inzu yo kuruhukiramo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Davido wo muri Nigeria, yatangaje ko ateganya kugura ubutaka mu Rwanda akahubaka inzu yo kujya aruhukiramo, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Ibi yabitangaje nyuma y’igihe amakuru yakwirakwiriye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afite umugambi wo kugura inzu mu Rwanda, amakuru yari yaratangiye guhwihwiswa nyuma y’igitaramo aheruka […]

Abahanzi batwaye Grammy awards muri 2026

Mu ijoro ryo ku wa 01 Gashyantare 2026, habaye ibirori bikomeye byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, byahuriyemo abahanzi bakomeye mu muziki ku rwego mpuzamahanga. Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 68, bikaba ari ibihembo bihabwa abahanzi bitwaye neza kurusha abandi mu muziki, ndetse akaba ari ibihembo bifatwa nk’ibyicyubahiro ku buryo buri muhanzi aba abifata […]

Masamba, Kitoko na Bwiza bahaye ibyishimo abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Intwari (amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2026, Camp Kigali yari yuzuye akanyamuneza n’amarangamutima, ubwo abahanzi batandukanye barimo Kitoko, Bwiza, Massamba Intore, Army Jazz Band ndetse n’Itorero ry’Umujyi wa Kigali “Indatirwabahizi” bataramiraga Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi, by’umwihariko urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, […]

Papa sava yahawe igikombe mu birori bye byo kwizihiza imyaka 30 amaze muri Cinema (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2026, muri Mundi Center, umusizi akaba n’umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda n’andi mazina menshi, yizihije imyaka 30 amaze mu buhanzi mu birori byari byuzuye ibyishimo n’amarangamutima. Ibi birori byatewe inkunga n’uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cya “Gatanu”, ndetse hanabonekamo n’ibindi binyobwa […]

Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo gihumuriza abakobwa batinze gushaka. “Nacumuye iki?”

Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo gishya “Nacumuye Iki?” gihuza ihumure n’ihungabana ry’abakobwa batinze gushaka Umusizi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi cyane ku izina ry’umwuga “Umurizabageni Nadia”, yashyize hanze igisigo gishya yise “Nacumuye Iki?”, kigamije guhumuriza no kongerera imbaraga abakobwa bumva baratinze kubona abagabo, nyamara bitaturutse ku bushake bwabo. Iki gisigo kigaruka ku marangamutima akomeye akunze kwiyumvamo abakobwa […]

JAPHET MPAZIMPAKA YAKOZE IGITARAMO GITEGUZA IGITABO YANDITSE KU BIBERA MU ISI Y’IMBUGA NKORANYAMBAGA.

Imbuga nkoranya mbaga zikomeje kuba igikoresho cyo kubaka amazina akomeye kuri social media gusa benshi bavugako bishobora kuba intandaro y’ihungabana. Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yabigaragaje mu buryo bwihariye mu gitaramo yise “Social Media Influenza”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, aho yasobanuye mu rwenya n’ubuhamya uko ubwamamare bwo ku mbuga […]

DJ Toxxyk mu mazi abira: Aritegura kuburana ku mpanuka yahitanye umupolisi

Umuvanzi w’umuziki uzwi cyane mu Rwanda, DJ Toxxyk, yisanze mu bihe bikomeye nyuma y’aho dosiye ye ishyikirijwe ubutabera, akurikiranyweho mu kirego cy’impanuka y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umupolisi wari mu nshingano ze. Dosiye ya DJ Toxxyk yatangiye kwinjwirwamo n’ubushinjacyaha ku wa 29 Ukuboza 2025. Ibi bije nyuma y’aho habaye impanuka y’ikinyabiziga bivugwa ko uyu mu-DJ yari atwaye, […]

ABARIMO KITOKO N’ITSINDA RIGARI RYA GENZ COMEDY BAGIYE KWITABIRA CAREER SUMMIT 2025 MURI KAMINUZA Y’U RWANDA

Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru tariki ya 16 ukuboza 2025, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hagiye kubera ibirori byo kwigisha urubyiruko no guhuza abakozi n’abakoresha CARREER SUMMIT 2025. Ni ibirori bizitabirwa n’itsinda rigari ry’abanyarwenya rimenyerewe mu gusetsa abantu Genz comedy. Aba banyarwenya bazaba barangajwe imbere na Boss wabo Ndaruhutse Fally uzwi cyane nka […]

BEAUTY IN BLACK ya Taylor Perry Filimi yakunzwe cyane n’abatari bacye season yayo yanyuma igiye gusohoka.

Iki gice kizaba ari Season yiswe iya 3 ariko kizaba ari igice cya 2 cya season ya 2 kikazagaragaramo abakinnyi bakunzwe muri iyi filimi barimo Taylor Polidore Williams ukina ari Kimmie ari na we cyane ishingiyeho, kikazajya hanze ku wa 19 Werurwe 2026. Kuva iyi filimi yajya hanze mu 2024, yasamiwe hejuru ndetse imara ibyumweru […]