Kiliziya Gatolika y’u Rwanda igiye gusinya amasezerano mashya na Leta y’u Rwanda mu burezi

Aya masezerano agiye kuza asimbura ayari asanzwe ariho, aho azagaruka ku bufatanye hagati ya Leta na Kiliziya mu Rwanda mu nzego zirimo uburezi, nk’uko byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi 4 yahuje abahagarariye uburezi Gatolika baturitse mu bihugu 25 byo ku mugabane wa Afurika. Mu nama y’iminsi 4 yateraniye i Kigali igaruka ku ishusho rusange y’uburezi […]

Archbishop Dr Laurent Mbanda yagizwe Perezida w’Inama Nkuru y’Umuryango w’Abangilikani ku Isi

Umuryango w’Abangilikani ku Isi watangaje impinduka mu miyoborere yawo, zirimo gusesa Inama y’Abakuru b’Amatorero (Primates Council) yari imaze imyaka myinshi iyobora ibikorwa bya GAFCON kuva mu 2008, maze yemeza umunyarwanda Archbishop Dr Laurent Mbanda kuwuyobora ku isi yose. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Global Anglican Future Conference (GAFCON), busobanura ko hafashwe icyemezo cyo gushyiraho urundi rwego […]