Inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu Karere ka Rusizi zirimo gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we w’isesezerano, nyuma y’uko habonetse umurambo w’umugore mu nzu yabo. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2025. Nk’uko amakuru abivuga, saa yine z’ijoro ni bwo abana b’uyu muryango bumvise se na nyina barwana. Gusa ntibashoboye gutabaza cyangwa gutabara kuko bari bakingiranywe mu nzu. Umwana mukuru w’imyaka irindwi yaje guca mu idirishya, arebye mu gikoni ahasanga nyina yapfuye, ahita ajya kubimenyesha nyirakuru. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, yatangaje ko nyuma yo kumenya aya makuru, inzego z’ubuyobozi zahise zijyayo zifatanyije na Polisi, DASSO ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ati: “Saa yine z’ijoro ni bwo twamenye urupfu rw’umudamu, bikekwa ko ari umugabo we wamwishe witwa Sindayiheba Jean de Dieu. Uwo mugabo yahise abura, ari na byo bituma hakekwa ko yaba ari we wagize uruhare muri uru rupfu. Abana babo bari bakingiranywe mu nzu, kandi umwana mukuru yavuze ko yumvise se na nyina barwana.” Amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko intonganya zavuyemo uru rupfu zaba zaraturutse ku isuka uyu mugore yatije iwabo. Gusa bavuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane. Gitifu Habimana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe hari ingo zibanye mu makimbirane ashobora guteza ihohoterwa cyangwa urupfu. Ati: “Turakangurira ingo zibanye nabi kwiyunga no gushaka ubufasha. Itegeko ry’umuryango ryemerera umwe mu bashyingiranwe kuba yava muri urwo rugo bigakorerwa raporo n’ubuyobozi, ndetse no gusaba gutandukana igihe kubana kwabo kutagishobotse.” About The Author Imbaga Media See author's posts Post navigation JAPHET MPAZIMPAKA YAKOZE IGITARAMO GITEGUZA IGITABO YANDITSE KU BIBERA MU ISI Y’IMBUGA NKORANYAMBAGA.