Umujyi wa Kigali watanze ubutumwa bushishikariza abaturage kurushaho kwita ku isuku y’umubiri n’aho baba, ubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 16 Gashyantare 2026.
Mu butumwa bwatangajwe, hagarutswe ku kamaro ko kuba umuntu w’umusirimu arangwa n’isuku aho atuye, aho akorera n’aho anyura. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije ko ari ngombwa koga umubiri wose ukoresheje amazi meza n’isabune, no kwambara imyambaro imeshe kugira ngo umuntu agire isuku imuranga aho ageze hose.
Iri tangazo rije rikomeza ubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa ku isuku n’isukura mu gihugu, bugamije kurinda indwara ziterwa n’umwanda no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.
Mu mpera za 2025, Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara amabwiriza mashya ajyanye n’isuku n’isukura, agaragaza ibyo buri muturarwanda akwiye kubahiriza mu buzima bwa buri munsi.
Ayo mabwiriza ateganya ko umuntu akwiriye kwiyuhagira umubiri wose nibura rimwe ku munsi, koza amenyo kabiri ku munsi akoresheje uburoso n’umuti wabugenewe, gusukura inzara no kwita ku musatsi buri gihe.
Harimo kandi gukaraba intoki uko bikwiye, zirimo mbere yo gutegura amafunguro, mbere yo kurya, nyuma yo kuva ku musarane, nyuma yo gukora ku myanda, no mu gihe cyose zigaragayeho umwanda.
Amabwiriza anashimangira kwambara imyenda imeshe, inkweto zisukuye no kuryama ahantu hasukuye. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko kubahiriza ibi byoroshye bifasha cyane mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
