Abo Leta izishyurira: Mituweli izajya yishyurwa kugeza ku 20,000 Frw guhera umwaka utaha

1 minute, 45 seconds Read

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 hijihijwe imyaka 25 ishize Leta y’u Rwanda ishyizeho ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli (Mutuelle de sante), ndetse hanerekanwa ku mugaragaro uburyo bwo kwishyura mituweli bijyanye n’imisanzu mishya ivuguruye bikaba byabereye mu karere ka Gasabo na Kayonza.

Hatangajwe serivisi ziyongereye kuzari zisanzwÄ™ zihabwa abakoresha mituweli zirimo kuyungurura amaraso ku bafite uburwayi bw’impyiko, ubuvuzi bwa kanseri, gusimbuza impyiko, kubaga umugongo no gutanga insimburangingo.

Hatangijwe kandi gahunda ya capitation (guha mbere ibigo nderabuzima amafaranga ya servisi bizaha ababigana) lyi gahunda ikaba iri kugeragezwa mu ntara y’iburasirazuba mu bigo nderabuzima byose.

Izo nizo mpinduka zabayeho mu kwishyura umusanzu wa mitweli, zishingiye, ku makuru ya buri muryango muri ‘social registry’ hamwe n’amakuru yakuwe muri RSSB na RRA harebwa imishahara n’imisoro ku bagize umuryango.

Izi mpinduka zivuga ko umuryango udashobora kwinjiza umubare w’amafaranga runaka mu kwezi, ni ukuvuga uri mu kiciro cya mbere, azajya atanga umusanzu ungana na 4000frw kuri buri munyamuryango yishyurirwe na Leta umusanzu wose

umuryango winjiza nibuze amafara runaka ariko atarenze 30,000frw ku kwezi ni ukuvuga ikiciro cya 2 uzajya wishyura umusanzu ungana na 5,000frw kuri buri munyamuryango leta imwishyurire umusanzu wa 1000frw wo wiyishyurire asigaye.

umuryango kandi winjiza amafranga ari hejuru ya 30,000frw ariko aterenze 60,000frw Ni ukuvuga mu kiciro cya 3, uzajya utanga umusanzu wa 5,000frw kuri buri munyamuryango leta ntakintu we izamufasha.

Umuryango ushobora kwinjiza amafaranga ari hejuru ya 60,000frw ariko atarenze 120,000frw ni ukuvuga ikiciro cya 4, uzajya utanga umusanzu wa 8,000frw kuri buri munyamuryango, Leta ntizajya imufasha na gato.

Hanyuma umuryango winjiza amafaranga ari hejuru ya 120,000Frw, uzajya wishyura umusanzu wa 20,000Frw kuri buri munyamuryango kandi leta ntizajya imufasha.

Izi mpinduka zibaye nyuma yuko mu myaka 25 ishize buri munyarwanda wese cyangwa umunyamahangawahawe ubwenegihugu yishyuraga amafranga 3,000frw gusa kuri buri munyamuryango.

N’uko byatangajwe na Ministeri y’ubuzima ngo igihe n’iki ngo iyi ministeri hamwe n’abafatanyabikorwa bongerere agaciro ubu buryo bwo kwivuza hakoreshejwe mituweli, kandi ngo servisi zatangagwa zirusheho kuba nziza.

Gutangira kwishyura byatangiye uyu munsi ariko abanyamuryango barakomeza kuvurirwa ku musanzu wabo batanze kugera kuwa 30 Kamena 2026.

Nubwo bimeze bityo ariko, ibi ntibyakiriwe neza n’abantu bose kuko bagaragaje, impungenge yaho amafaranga azava kuko nayari asanzwe ariho kuyabona byagoronaga.

Uburyo bushya Buvuguruye bwo kwishyura mitueli

About The Author

author

Horace Gates

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *