Kuri uyu wa gatandatu ahagana mu masaha ya saa munani z’amanywa, mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu 11. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugerero, mu marembo y’ibitaro bya Gisenyi, ahantu hazwiho kugira umuhanda umanuka cyane kandi ukunze kuberamo impanuka za hato na hato bitewe n’imiterere yawo.
Iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yari itwaye kontineri, bivugwa ko yaba yabuze feri ikamanuka cyane kugeza igoganye na moto yari itwaye umugenzi ndetse n’undi muntu wari uri mu muhanda. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yemeje aya makuru y’incamugongo, avuga ko abantu 11 bahise bitaba Imana mu gihe undi muntu umwe yakomeretse bikabije akaba ari kwitabwaho n’abaganga.
Icyateye agahinda kenshi ni uko iyi kamyo yari itwawe n’umubyeyi wari kumwe n’abana be batatu muri iyo modoka. Amakuru agera hanze avuga ko uyu mubyeyi n’abana be bose hamwe n’abandi bantu yari yahaye “lift” bitabye Imana muri iyi mpanuka ikomeye, bikaba bishimangira uburyo ibyago byagwiriye umuryango umwe mu kanya nk’ako guhumbya.
Uretse abo mu modoka, iyi kamyo yahitanye n’abandi bantu bari mu mirimo yabo isanzwe mu muhanda. Muri bo harimo umumotari n’umugenzi we yari ahetse, ndetse n’umunyamaguru wari uri kwigendera, bose bagahita bahasiga ubuzima.
Uyu muhanda ugana mu mugi wa Gisenyi uciye ku bitaro rero, ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku bashinzwe umutekano wo mu muhanda n’abawukoresha.
Kuba hashize igihe kirekire habera impanuka nyinahi, bituma abaturage barushaho gusaba ko hafatwa ingamba zirimo kugenzura ubuziranenge bw’imodoka nini cyangwa gushaka uburyo uwo muhanda wahindurwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu.
Kugeza ubu, imirambo y’abasize ubuzima muri iy’impanuka yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, mu gihe inzego z’ubuyobozi n’iza Polisi zatangiye iperereza ryimbitse ngo hamenyekane neza icyateye iyu mpanuka.
Ni inkuru yashenguye imitima y’abatari bake mu Karere ka Rubavu no mu gihugu cyose, by’umwihariko kubera umubare munini w’abantu bahise bahasiga ubuzima
