Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), cyatangaje ko muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025. Ibi bigaragaza ko ibiciro byakomeje kuzamuka kuko mu kwezi kwa Mutarama 2026 byari byiyongereyeho 8,9%, nyamara mu gihe mu mwaka ushize byari kuri 6,3%.
Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Werurwe 2026 igaragaza ko iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro mu byiciro bitandukanye by’ibicuruzwa na serivisi.
Mu mijyi, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,6%, mu gihe ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 18,3%. Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byo byiyongereyeho 12,3%.
Hari kandi n’izindi serivisi zazamutse cyane, aho ibiciro by’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ubwikorezi bwiyongeraho 8,6%, naho amafunguro n’icumbi byiyongeraho 19,9%.
Ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro mu mijyi byazamutseho 0,9%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 2,3%, ndetse n’ibiciro by’amazu, amazi n’ingufu byiyongereyeho 1,8%.
NISR igaragaza kandi ko ibiciro by’ibicuruzwa bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,6% ugereranyije na Gashyantare 2025.
Ibiciro mu byaro byo byifashe bite?
Raporo ya National Institute of Statistics of Rwanda igaragaza ko no mu byaro ibiciro byazamutse. Muri Gashyantare 2026 ibiciro mu byaro byiyongereyeho 7% ugereranyije na Gashyantare 2025, mu gihe muri Mutarama 2026 byari byiyongereyeho 6,5%.
Mu byatumye ibiciro byiyongera mu byaro harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,9% ndetse n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,4%.
Ibiciro by’igihugu muri rusange
Iyo hateranyijwe ibiciro byo mu mijyi n’ibyo mu byaro, raporo ya NISR igaragaza ko muri Gashyantare 2026 ibiciro byiyongereyeho 7,9% ugereranyije na Gashyantare 2025. Ibi bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kwiyongera kuko muri Mutarama 2026 ryari kuri 7,5%.
Mu byatumye ibiciro byiyongera muri rusange harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15,9%, ibiciro by’amazu, amazi n’ingufu byiyongereyeho 8,3%, ndetse n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,8%.
Ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro muri rusange byazamutseho 1,2%. Iri zamuka ryatewe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,4% hamwe n’ibiciro by’amazu, amazi n’ibicanwa byiyongereyeho 2,2%.
