Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndayisaba Félicien n’umugore we Imanishimwe Rebecca, batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gushinyagurira no guhisha imibiri y’abantu nyuma yo kubica.
Aba bombi bafashwe ku wa 11 Werurwe 2026, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku bantu batandukanye baburiwe irengero. Mu barimo gushakishwa harimo Tuyizere Violette w’imyaka 30, Ndayisenga Alexis w’imyaka 25 na Iradukunda Pacifique w’imyaka 21.
Mu iperereza n’isakwa ryakorewe ahakekwaga kubera ibi byaha, abagenzacyaha ba RIB basanze ibice by’imibiri y’abantu bataramenyekana byarajugunywe mu cyobo cy’umusarane mu Mudugudu wa Akarerangabo, Akagari ka Mukomacara, Umurenge wa Mugombwa. Ibi byabaye mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso by’icyaha.
Ibimenyetso byakusanyijwe aho byoherejwe mu Rwanda Forensic Institute (RFI) kugira ngo bifashe mu iperereza, binyuze mu buhanga bwo gusesengura ibimenyetso bya gihanga.
Mu ibazwa rye, Ndayisaba Félicien yemeye ko bimwe mu bice by’imibiri byatahuwe ari ibya Ndayisenga Alexis, wari waraburiwe irengero ndetse akaba na murumuna we. Yavuze ko yamwishe tariki ya 21 Kamena 2021, amuziza kuba yari yagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore we.
Yemeye kandi ko ibindi bice by’imibiri byatahuwe ari ibya Iradukunda Pacifique yishe tariki ya 5 Mutarama 2026 na Tuyizere Violette yishe tariki ya 4 Werurwe 2026.
Iperereza rigaragaza ko Tuyizere Violette na Iradukunda Pacifique bombi bari abacuruzi b’ibiribwa. Ukekwaho icyaha yabashukishije kubagurisha umusaruro w’ibyo yari yejeje, babisabwe n’umugore we wabahamagaraga. Iyo bageraga iwe, umugore we yahavaga akabasigira umugabo we, ari na bwo yashyiraga mu bikorwa umugambi we. Aba bantu ngo banatwariwe amafaranga agera ku 500.000 Frw.
Imanishimwe Rebecca, umugore wa Ndayisaba, na we yatawe muri yombi akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwica abo bantu.
RIB yashimiye abayobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa ku makuru batanze yafashije mu guta muri yombi abakekwa. Yanashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe babonye cyangwa bakeka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
