Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Meddy ndetse n’itsinda rya Alicia & Germaine, bari mu bahataniye ibihembo mpuzamahanga bya Africa Golden Awards 2026.
Aya marushanwa agamije guha icyubahiro abantu n’ibigo bigira uruhare mu guteza imbere Afurika mu nzego zitandukanye zirimo ubuhanzi, ubucuruzi, siyansi, siporo n’ibikorwa by’ubugiraneza.
Ibi bihembo biteganyijwe gutangwa ku wa 2 Gicurasi 2026, bikazitabirwa n’abahanzi, aba-DJ, ababyinnyi n’ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo.
Mu byiciro bitandukanye, u Rwanda rihagarariwe n’abahanzi n’ibyamamare byinshi. Meddy na Bruce Melodie bari mu cyiciro cya “Best Eastern Africa Entertainment Icon”, aho bahanganye n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo Eddy Kenzo, Diamond Platnumz na Ali Kiba.
Mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ari mu cyiciro cya “Most Inspiring Gospel Artist”, aho ahatanye n’abahanzi barimo Christina Shusho, Joe Mettle na Sinach.
Itsinda rya Alicia & Germaine na ryo riri mu cyiciro cya “Top African Gospel Group/Duo”, rihanganye n’amatsinda akomeye yo hirya no hino muri Afurika.
Si mu muziki gusa u Rwanda rugaragara, kuko hari n’abandi bahatanye mu nzego zitandukanye zirimo Nkusi Arthur mu cyiciro cya “African Stand Up Comedian of the Year”, ndetse n’ibigo bikomeye nka RwandAir na IremboGov.
Ku rwego mpuzamahanga, iri rushanwa ryitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki nka Burna Boy, Davido, Chris Brown na Doja Cat, bigaragaza urwego iri rushanwa rimaze kugeraho.
Abategura iri rushanwa batangaje ko uzegukana igihembo muri buri cyiciro azahembwa amadolari 5,000, mu gihe uzatorwa nk’uwahize abandi bose azahembwa amadolari 50,000.
Kwitabira kwa benshi mu Banyarwanda muri aya marushanwa bigaragaza ko umuziki n’ibikorwa by’iterambere by’u Rwanda bikomeje kumenyekana no guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga, bikaba ishema rikomeye ku gihugu.
