“Abayisilamu iyo bateye Imbere n’igihugu kiba giteye imbere” Perezida Paul Kagame

author
1 minute, 58 seconds Read

Umubare mwinshi w’ abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bari bateraniye muri BK Arena bazinduwe ni igikorwa bise ‘Meet The President’ aho barimo baganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu kwishimira ibyo Abayisilamu bagezeho.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, Kibera muri BK Arena, aho kitabiriwe n’ibihumbi by’Abayisilamu baturutse hirya no hino mu Ntara zigize u Rwanda, nyuma y’ iminsi itanu gusa habaye ilayidi( Eidil Fitri), aho yabaye taliki ya 20 werurwe 2026.

Uyu muhuro w’aba isilamu n’umukuru w’igihugu wabaye nyuma yuko ubwo Perezida Paul Kagame wiyamamazaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuwa 25 kamena 2024 yatumiwe n’abayisiramu ngo bazaganire mugihe bizihiza imyaka 30 bamaze bemerewe kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid Fitri

Icyo gihe Sheikh Mussa Fazil Harerimana, niwe wari Umuyobozi w’ iwhyaka PDI aho yavuze nk’uwari ahagarariye amashyaka yari yahisemo kwifatanya na FPR-Inkotanyi bashyigikira umukandida wayo, avuga ko hari ubutumwa bwa Mufti w’u Rwanda afite.

Yagize ati: “Nyakubwa Perezida wa Repubulika mu mwaka 1995 mu kwezi kwa Gatanu ahahoze hitwa kwa Ghaddafi (Kadafi) mwaje mu birori byari byateguwe n’Abayisilamu byanatangijwe n’ikigisho cya Qur’an, nyuma mufata ijambo mutanga impanuro zitandukanye mugera aho muvuga ngo ariko kuki nta minsi mikuru y’Abayisilamu yizihizwa Abanyarwanda bose bakifatanya namwe, Eid Al Fitr itangira kwizihizwa mu Rwanda gutyo.”

Perezida Paul Kagame yasubije ko atajya yanga ubutumire cyane cyane iyo ari ukwishimira ibyagezweho, anemera cyane ko yakiriye ubutumire bwabo.


Yagize Ati: “Hari bwa butumire numvise Mussa Fazil yangejejeho, ntabwo njya nanga ubutumire njyewe, cyane iyo ari ubutumire bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho, kungezaho ubutumire bwangezeho nanjye igisubizo ndakibahaye.”

Mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Mufti w’ u Rwanda yashimiye Perezida na goverinoma mu buryo ikomeza kubafasha ndetse igatuma babona nuko bashyikirana n’abandi ba islamu ku isi yose.

yagize ati: ” Turabashimira ububanyi n’amahanga nkuko mudushakira inshuti mu bihugu bitandukanye ubu aba islamu kimwe n’abandi banyarwanda twunguka byinshi muri uwo mubano kandi aho tujya hose batwakira neza.

Natwe tukagenda dutewe ishema no kuba duturutse mu gihugu muyoboye, kandi bakatwakira neza kubera guha agaciro mwebwe ndetse n’uburyo mutuyoboye mu gihugu cyacu”.

Umukuru w’igihugu Paul kagame yashimiye abayobozi ba Islamu bamutumiye ndetse abifuriza gukomeza kugira ibikorwa byiza biteza aba isilamu imbere kuko n’igihugu gitera imbere.

ati: “Mwakoze rero kuntumira kuza kubana namwe, gusabana namwe kuri uyu munsi mudire umunsi mwiza………., mugire ibikorwa byiza biteza islamu imbere ubwo aba Islamu iyo bateye Imbere n’igihugu kiba giteye imbere.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *