Yampano imbere y’urukiko: Ibyo yiyemereye n’ibyo ahakana ku byaha aregwa

author
1 minute, 8 seconds Read

Umuhanzi Florien Uworizagwira, uzwi cyane mu muziki Nyarwanda nka Yampano, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo yisobanure ku byaha bitandukanye akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

Mu iburanisha ryagarutse ku buzima bwe n’imibanire ye, uyu muhanzi yafashe umwanya wo kwisobanura ku byaha bikomeye ashinjwa.Mu buryo bw’iyemeracyaha, Yampano yemeye imbere y’urukiko ko yakoresheje urumogi mu bihe bitandukanye. Yavuze ko yatangiye gukoresha ibi biyobyabwenge akiri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Ku bijyanye n’ibirego by’ihohotera ryo mu rugo, Yampano yahakanye yivuye inyuma ko atigeze akubita umugore we abigambiriye cyangwa ku bushake, nubwo atahakanye ko bajyaga bagirana intonganya. Yabwiye urukiko ko umugore we yamuhaye imbabazi, nubwo byaje gusobanurwa ko izo mbabazi zireba gusa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bitavuze ko ibindi birego byahanaguwe.

Yampano yanatanze ibisobanuro ku bijyanye n’inshuti z’umugore we, avuga ko yageragezaga kumubuza kuzicudikaho kuko yabonaga zitamwifuriza icyiza. Yavuze ko zimwe muri izo nshuti zari zifitanye umubano n’uwitwa Djihad, akaba yaratinye ko zamugirira nabi.

Ubushinjacyaha bukomeje kurega Yampano ibyaha birimo: Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, Kwangiza ikintu cy’undi, Kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura, ndetse no gufungira umuntu ahantu bitemewe n’amategeko.

Urubanza ruracyakomeje, aho urukiko rurimo gusuzuma ibimenyetso n’ibisobanuro byatanzwe n’impande zombi kugira ngo hafatwe icyemezo gikwiye.

Yampano yahakanye yivuye inyuma ko atigeze akubita umugore we abigambiriye cyangwa ku bushake

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *