Langwida wo mu runana ukina ari nyina wa Shyaka na Agnes yitabye Imana

author
1 minute, 1 second Read

Nyirabagande Drocelle Fridaus ’Langwida’ wamenyekanye cyane binyuze mu ikinamico Urunana yo kuri Radiyo Rwanda yakinagamo, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026. Yemejwe na Urunana Development Communication bakoranaga ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero mu Murenge wa Nyamirambo aho yari atuye.

Umwe mu bantu bakinanye na Langwida mu Runana yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mubyeyi w’imyaka 64 yaguye iwe, mu gihe yari afite akazi azajya gukora i Nyamasheke mu cyumweru gitaha.

Ati “Ni byo yitahiye nyine. Ntabwo ari igihuha”.

Yakomeje asobanura ko iby’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso bivugwa ko yaba azize, atahita abyemeza cyane ko yari amaze iminsi akora imyitozo n’akazi gatandukanye kajyanye n’Urunana.

Ati “Ntabwo yaguye kwa muganga, ntabwo byaba byatewe n’indwara. Mu bitaro bahamuzanye mu gitondo yamaze kwitaba Imana”.

Yakomeje abwira IGIHE ko yaryamye ari muzima, nta bimenyetso by’uburwayi afite, kandi aganira ibyo mu kazi no mu rugo nta kibazo gihari.

Umurambo wa Langwida wahise ujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rwampara giherereye mu Murenge wa Nyamirambo wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Mu 2000 nibwo uyu mugore w’imyaka 64 y’amavuko yinjiye mu bakinnyi b’Ikinamico Urunana.

’Langwida’ asize abana bane.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *