Guhuza imbaraga z’umuryango nyarwanda no kurinda urubyiruko kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge ni ryo pfundo ryo kwitegura ejo hazaza hahamye k’u Rwanda.
Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko ku rwego ry’igihugu, byabereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026.
Mu ijambo rye, Dr. Utumatwishima yashimangiye ko imbaraga z’urubyiruko Leta irutezeho mu kubaka igihugu zitazagerwaho mu gihe ruheze mu biyobyabwenge n’inzoga, ahubwo bisaba gutoza umwana uburere buzima guhera mu bwana.
Minisitiri ati“Ntabwo izi mbaraga z’urubyiruko tuvuga twazigira rwarashegeshwe n’ibiyobyabwenge. Ntawakubaka vuba ari kudandabirana ari yo mpamvu kubungabunga za mbaraga zizubaka bidusaba kwitandukanya n’ububata bw’ibitwangiza.”
Yagaragaje ko kubungabunga urubyiruko bireba umuryango nyarwanda urimo ababyeyi ndetse n’ubuyobozi muri rusange.
Agira ati “Ababyeyi mu miryango, ubuyobozi mu nzego zose turasabwa gufatanya mu kurera umwana akiri muto tukamuremamo Umunyarwanda wumva ko igihugu ari we kandi akaba ashoboye kubisobanura aho ari hose. Ibi ntibyakunda mu gihe umwana yirirwa yicaranye n’abari mu nzoga akagera mu gihe cy’urubyiruko na we azinywa zaramuzengereje.”
Ati: “Uyu munsi twizihiza umunsi wahariwe urubyiruko dufite umukoro wo gukumira ibyonnyi byose byakwangiza urubyiruko. Ibi birimo inzoga navugaga, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi birarura urubyiruko.”
Utumatwishima yasabye kandi urubyiruko kwita ku gaciro Leta yabahaye bakakabyaza umusaruro bihatira kwiga no guhanga imirimo kugira ngo bagere ku ntego.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwakoze ibishoboka mu kubaha umwanya mugiriramo uruhare mu byemezo bibareba. Mu Nama Njyanama hari uhagarariye urubyiruko, mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no muri Guverinoma dufitemo abakiri mu myaka y’urubyiruko. Bivuze ko ahafatwa ibyemezo bibangamiye urubyiruko bakoresha rya jambo bakagira bati: musigeho ibi byatugiraho ingaruka.”
Yakomeje agira ati: “Aya mahirwe rero twahawe na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda dukwiye kuyubaha, tukanayabyaza umusaruro kuko nta rwitwazo rundi dufite. Urubyiruko rwige neza ruharanire ibiruteza imbere duhange imirimo twiyubakire Igihugu:”
Mu rubyiruko rwari rihari rwagaragaje ko rwiteguye gukurikiza impanuro z’ubuyobozi by’umwihariko bitabira ibikorwa biganisha mu iterambere ndetse bakirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bitari ngombwa byabatandukanya n’indangagaciro zo kubaka Igihugu. Hagaragajwe ko Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko kugeza ubu abafite imyaka 16 kugera kuri 30 ari miliyoni 4 muri miliyoni 14,5 z’abaturage b’u Rwanda bakaba bangana na 24%.

