Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore ikina Volleyball yakomeje kwitwara neza mu irushanwa rya CAVB Women’s African Nations Volleyball Championship 2026, nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 muri 1/4 cy’irangiza, mu mukino wabereye muri Kasarani Indoor Arena kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe y’u Rwanda, izwi ku izina rya She-Volcanoes, yatsinze amaseti ku manota 25-17, 24-26, 25-19 na 25-18.
Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda itike yo gukina muri 1/2 cy’irangiza ku nshuro ya kabiri yikurikiranya muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika, nyuma y’uko na bwo rwari rugeze muri iki cyiciro mu mwaka wa 2023.
U Rwanda rwinjiye mu mikino yo gukuranwamo rufite icyizere gikomeye, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda ndetse no muri 1/8 cy’irangiza, aho rwari rutaratsindwa iseti n’imwe.
Uyu mwitwarire mwiza wakomeje no mu mukino wahuje u Rwanda na Ghana, aho Abanyarwandakazi biganje mu iseti ya mbere bayitsinda ku manota 25-17. Ghana yaje kwisubiza mu iseti ya kabiri, iyitsinda ku manota 26-24, ariko She-Volcanoes bongera kwigarurira umukino batsinda iseti ya gatatu n’iya kane ku manota 25-19 na 25-18.
U Rwanda ubu rurategereje kumenya ikipe bazahura muri 1/2 cy’irangiza, hagati ya Misiri na Tunisia, zizahurira muri 1/4cy’irangiza.
Ikipe y’u Rwanda izaba ishaka kurusha umusaruro yagezeho mu irushanwa riheruka, aho yarangije ku mwanya wa kane, mu gihe ubu ifite intego yo kwegukana umudali wa mbere mu mateka yayo muri iri rushanwa rikomeye.
Intsinzi y’u Rwanda yakiriwe neza cyane n’Abanyarwanda, aho abakunzi ba Volleyball n’abayobozi batandukanye bashimye ubudaheranwa, ubushake n’umusaruro mwiza ikipe y’Igihugu ikomeje kugaragaza ku rwego rwa Afurika.
Irushanwa rya CAVB Women’s African Nations Volleyball Championship 2026 rirakomeje muri iki cyumweru i Nairobi, muri Kenya, aho imikino ya 1/2 cy’irangiza izagena amakipe azahatanira igikombe cya Afurika.
