Kuri uyu wa 19 Nzeri 2026 nibwo Korari ENIHAKORE yasohoye indirimbo yiswe BUZIMA, isohokera ku muyoboro wabo wa youtube ndetse ikundwa n’abatari bake hano mu Rwanda, ihita iba indirimbo yabo ya mbere banyujijeho ikarebwa n’abantu benshi mu gihe gito.
Ni indirimbo ifite amagambo meza ayivugwamo cyane cyane avuga ko yesu abereye abamwizera n’abatamwizera urumuri rutazima kandi ko ari we buzima.
ENIHAKORE Choir isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye mu muryango w’abanyeshuri ba ADEPR, CEP UR Huye.

