Perezida Kagame yasabye urubyiruko kutiheba no kwiyubakira ejo hazaza heza

author
1 minute, 3 seconds Read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kutiheba, kwigirira icyizere no kugira ikinyabupfura, arushishikariza gufata ibyemezo biboneye no guharanira kwiyubakira ejo hazaza heza.

Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwaturutse hirya no hino mu gihugu, mu gikorwa cya ‘Youth #MeetThePresident’ cyabereye muri BK Arena.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukoresha neza igihe rufite, kwiga, gukora no guhora rwishakamo ubushobozi bwo gutandukanya ikiza n’ikibi.

Yagaragaje ko imyaka y’ubuto ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza, asaba urubyiruko kudacika intege n’iyo rwaba rwarahuye n’ibibazo cyangwa rwarafashe ibyemezo bitari byiza, kuko rushobora kwisubiraho rukagira impinduka nziza mu buzima.

Ati: “Ntukihebe ngo uvuge ngo amazi yarenze inkombe. Ararenga ariko ashobora gusubizwayo aho yaturutse. Ntimukihebe.”

Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko kutagendera gusa ku byo abandi babona ko ari byiza, ahubwo rukajya rubanza kwisuzuma no gutekereza ku byemezo rufata. Yashimangiye ko kwiyubaka bisaba ikinyabupfura, kwifata no kugira imyitwarire myiza mu mibanire n’abandi.

Yanenze abatekereza ko kunywa inzoga bibafasha kwibagirwa ibibazo, agaragaza ko guhunga ibibazo atari byo bibikemura, ahubwo ko urubyiruko rukwiye kuhangana na byo no gushaka ibisubizo birambye.

Yasoje ashimangira ko impinduka nyazo zitangirira kuri buri muntu ku giti cye, bityo ko urubyiruko rukwiye kwiyemeza kwiyubaka no guharanira ubuzima bwiza.

About The Author

author

Mussa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *