
Umuhanzi Yago Pon Dat yatangaje ko Shene ye ya YouTube yitwa Yago TV Show yahawe Strike eshatu, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, bashingiye ku biganiro bitandukanye aba bombi bagiranye mu bihe byashize.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, Yago yavuze ko YouTube yamuhaye iminsi umunani kugira ngo Shene ye isibwe burundu. Yavuze ko Bruce Melodie n’ikipe ye bongeye kumurega, bifashishije ibiganiro bagiranye mu bihe bitandukanye.
Yago yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose yakozeho kuri Bruce Melodie, ndetse n’ibindi byose bimuvugaho, mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo. Icyakora, yashimangiye ko adateganya gusaba imbabazi, ahubwo ko akomeje kwizera Imana.
Yasabye abakunzi ba Yago TV Show gukomera, agaragaza icyizere cy’uko azanyura muri iki gihe kigoye.Iki kibazo gishobora kuba igihombo ku bikorwa bya Yago byo gukora ibiganiro no kubisangiza abakunzi be kuri YouTube.
Yago na Bruce Melodie bari basanzwe bafitanye umubano mwiza, bagirana ibiganiro bitandukanye aho Yago yagiye amushimagiza. Icyakora, ubucuti bwabo bwaje kurangira, Yago atangira gukora ibiganiro byafatwaga nk’ibimunenga cyangwa bimusesereza.
Muri Kanama 2025, aba bombi bagiranye amakimbirane nyuma y’uko Yago yari amaze igihe anenga Bruce Melodie ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’igihe gito, Bruce Melodie yatangaje ko yamaze kumubabarira, nubwo batigeze bahura ngo babiganireho imbonankubone.
Mu kiganiro kuri TikTok, yavuze ko atari azi neza ikosa Yago yari yaramukoreye, ariko ko yari yamubabariye mu mutima we.
