UR Ishami rya Huye batangiye kwakira Intake ya 2 mu buvuzi

2 minutes, 45 seconds Read

Kaminuza y’u Rwanda yatangiye kwakira icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bashya biga Ubuvuzi, ku Ishami rya Huye, mu rwego rwo gukomeza kwakira abanyeshuri b’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere Raymond, aba banyeshuri bari mu itsinda rya kabiri ry’abiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi College of Medicine and Health Sciences (CMHS), bariyongera ku bandi bari bamaze kwakirwa mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri.

Muri rusange, abanyeshuri bashya 531 ni bo bari kwakirwa ku mashami ya Huye na Rwamagana.

Uyu muyobozi yijeje abanyeshuri bashya ko ubuyobozi bwa kaminuza buzakomeza kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’amasomo no kubafasha guteza imbere ejo hazaza h’imyuga yabo.

Yagize ati:

“Aba banyeshuri biyunze ku bandi bageze muri kaminuza mbere. Barimo kunyura mu byiciro byo kumenyera kaminuza, kumva amasomo baziga no kwitabira amasomo y’uburere mboneragihugu, kimwe n’itsinda rya mbere ryatangiye mu Ukwakira.”

Yakomeje ashimangira ko abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda baba bari mu bahize abandi mu gihugu, bityo ko bagomba gukomeza kugaragaza indangagaciro nziza n’inshingano zabo no muri kaminuza.

“Kuba mu bahize abandi ntibigomba kurangirira ku mashuri yisumbuye. No muri kaminuza, abanyeshuri bagomba kuba intangarugero, bagakunda igihugu kandi bagashyira mu bikorwa indangagaciro nziza,” yakomeje abivuga.

Uyu muyobozi yanagarutse ku nshingano zidasanzwe z’abiga ubuvuzi, asobanura ko ari umwuga usaba kwitanga no kugira umutima w’impuhwe.

“Ubuvuzi ni umwuga wo kurokora ubuzima. Usaba ukwiyemeza n’umutima ugirira abandi impuhwe. Nk’ubuyobozi, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bigire mu buryo bwiza,” yongeyeho.

Muri iyi gahunda, abanyeshuri baba bari kwitabira amasomo yabo ya mbere, bagahabwa amakuru ajyanye n’imikoreshereze ya kaminuza.

banahabwa kandi ibisabwa mu masomo, uburere mboneragihugu ndetse n’imibereho yo muri kaminuza. Kaminuza inabafasha kubona ifunguro rya mu gitondo, saa sita na nimugoroba muri iki gihe cy’iminsi 10 bateganyijwe kumaramo.

Abayobozi b’abanyeshuri bari gufasha abinjira bashya gusobanukirwa ubuzima bwa kaminuza. Emmanuel Habimana, umwe mu bayobozi b’abanyeshuri, yavuze ko iyi gahunda ibafasha kumenyera vuba.

“Icyumweru cyo kumenyerezwa gifasha abanyeshuri bashya kumva neza ubuzima bwa kaminuza no kuva ku myigire yo mu mashuri yisumbuye bakagera ku rwego rwa kaminuza,” yavuze.

Abanyeshuri na bo bavuze ko bakiriwe neza kandi ko gahunda yabafashije cyane.
Shami Ganza, wiga Ubuvuzi Rusange, yavuze ko uburyo bakiriwe bwamunejeje.

“Kuva ku kwiyandikisha kugeza ku guhabwa icumbi, twakiriwe neza kandi mu buryo bwuje urugwiro,” yavuze, ashimangira ko kaminuza itanga amasomo meza n’ibikorwa bifasha iterambere rusange ry’umunyeshuri.

Lycee Nyiribambe yavuze ko ubuzima bwa kaminuza busaba kwigenga no gutegura neza igihe.

“Ubuzima hano ni bwiza, ariko bisaba kwimenya no gutegura igihe cyawe neza,” yavuze.

Ku ruhande rwe, Elia Mugisha yavuze ko guhitamo kwiga ubuvuzi byaturutse ku bushake bwo gufasha abaturage.

“Si ukubona akazi gusa, ni ugukorera umuryango nyarwanda, cyane cyane mu gihe hari ikibazo cy’ubuke bw’abaganga,” yavuze.

Irene Inema yavuze ko n’ubwo bategereje igihe kirekire, kwakirwa byabashimishije cyane.

“Gutegereza byari bigoye, ariko kwakirwa byabigize iby’agaciro. Kaminuza imeze nk’umuryango kandi itanga ibidukikije byiza byo kwiga,” yavuze.

Biteganyijwe ko, abanyeshuri 381 ari bo bari kwitabira iyi gahunda yo kumenyerezwa ku ishami rya Huye, ikazasoza ku wa 6 Gashyantare 2026 hasozwa ku mugaragaro.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere Raymond yasezeranije abanyeshuri bashya ko kaminuza izabafsha kugera ku ntego zabo
Abatangiye gahunda yo kumenyerezwa y’iminsi 10 muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *