Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo gishya “Nacumuye Iki?” gihuza ihumure n’ihungabana ry’abakobwa batinze gushaka
Umusizi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi cyane ku izina ry’umwuga “Umurizabageni Nadia”, yashyize hanze igisigo gishya yise “Nacumuye Iki?”, kigamije guhumuriza no kongerera imbaraga abakobwa bumva baratinze kubona abagabo, nyamara bitaturutse ku bushake bwabo.
Iki gisigo kigaruka ku marangamutima akomeye akunze kwiyumvamo abakobwa bageze mu myaka yo gushaka ariko bagakomeza gutegereza, bagatangira kwibaza ibibazo byinshi birimo: “Ese hari icyaha nakoze? Kuki nsenga ariko ibintu bikanga? Kuki njyewe bitinda?” Ibyo bitekerezo, nk’uko bigaragara muri iki gisigo, bishobora gutera kwiheba no gucika intege mu buryo bukomeye.
Igisigo gishyira ku isonga igitutu n’agahinda byihishe mu buzima bwa buri munsi
Muri “Nacumuye Iki?”, Umurizabageni Nadia anagaruka ku gitutu abakobwa nk’abo bahura na cyo mu muryango no mu bandi, cyane cyane iyo babona bagenzi babo bashyingirwa, babyara, bubaka ingo; mu gihe bo bakiri iwabo, bagahora bibaza impamvu ituma ubuzima bwabo budatera imbere nk’uko babyifuza.
Uko kwigereranya n’abandi, kumva “wasigaye inyuma”, no kumva ko hari ikintu kibura mu buzima, bigaragara nk’ibishobora gutuma umuntu acika intege, agacika intege mu rukundo, ndetse agatangira kwibaza ku gaciro ke no ku rukundo rw’Imana.
“Ni amagambo y’umukobwa wumva imyaka igenda ishira…”
Agaruka ku mpamvu yanditse iki gisigo, Umurizabageni Nadia yavuze ko cyaturutse ku bitekerezo by’umukobwa wumva ko imyaka ye igenda imusiga, akifuza urukundo n’urugo nk’abandi, ariko akabibura.
Yagize ati:“Ni amagambo y’umukobwa w’imyaka igenda ishira, akumva yifuza urukundo n’urugo nk’abandi, ariko ntabibone. Iyo abonye bagenzi be bashyingirwa, bigatuma yiyumva nk’uwasigaye inyuma, akibaza impamvu.”
Igisigo “Nacumuye Iki?” cyashyizwe ahagaragara ku wa 30 Mutarama 2026, kikaba cyitezweho gukora ku mitima ya benshi, cyane cyane abakobwa bumva bararemerewe n’ibihe byo gutegereza, bakibaza niba barakoze ikosa runaka, nyamara nta ruhare babigizemo.
Umurizabageni: izina ryakomotse ku buhanga bwe mu bukwe
Umurizabageni Nadia asanzwe azwi cyane mu gusohora abageni ku munsi w’ubukwe, aho avuga ibisigo n’imivugo bituma uwo munsi uba uw’amarangamutima menshi, ibihe byo kurira, gusetsa no kwibuka ubuzima mu buryo bwimbitse.
Ni muri ubwo buhanga he yakuye izina “Umurizabageni”, kuko amagambo ye akunze kwinjira mu mitima no gukora ku marangamutima y’abitabiriye ibirori.
Uyu musizikazi ashimangira ko ibihangano bye byibanda ku guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi, ariko by’umwihariko bigashyira imbere ubutumwa bwubaka, buhumuriza, bunatanga icyizere.
Anavuga ko intego ye ari ugukomeza gukora ibihangano bituma abantu badacika intege, bikabibutsa ko nubwo ubuzima bw’abantu bushobora kugorana, inzira z’Imana zo ari nyinshi kandi nziza, kandi ko buri wese agira igihe cye n’umugambi wihariye.
Bimwe mu bisigo bye byakunzwe
Uretse “Nacumuye Iki?”, Umurizabageni Nadia azwi no ku bindi bisigo byakunzwe cyane birimo:Wisanza Ibyo Usanze, Data Nzira Iki?, Unziza Iki Ma?, Macibiri, Kibondo, Icupa n’ibindi byinshi

