​Ubushinjacyaha bwarakaye: Bwasabiye DJ Toxxyk gufungwa imyaka 5 kubera impanuka yaguyemo umupolisi

author
1 minute, 39 seconds Read

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema Arnaud de Bosscher, wamenyekanye nka DJ Toxxyk, igifungo cy’imyaka itanu(5) no kumuca ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 2.210.000, buvuga ko ibihano yari yarakatiwe n’urukiko rwa mbere ari bito cyane.

DJ Toxxyk yatawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma yo gukorera impanuka mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rw’umunsi wabanje, yaguyemo umupolisi wari mu kazi, iperereza rikaba ryarerekanye ko no mu rugo rwe hasanzwemo urumogi.

Ubushinjacyaha bwamushinje ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka, n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.

Gusa, tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’amezi atandatu, no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw; umwanzuro watumye ahita asohoka mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere ariko Ubushinjacyaha bwo ntibwanyurwa.

Mu iburanisha ry’ubujurire ryabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko urukiko rw’ibanze rutitaye ku ngaruka z’ibyaha DJ Toxxyk yahamijwe, rukirengagiza n’intego z’igihano ndetse n’ingingo ya 49 ivuga ko umucamanza agena ibihano akurikije uburemere n’ingaruka z’icyaha.

Bwasobanuye ko kuba umupolisi yarabiguyemo ari ingaruka zikomeye, bityo imirimo y’inyungu rusange n’ihazabu bikaba bito cyane ku buryo bitatanga isomo, bwasaba ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu nshya kubera impurirane y’ibyaha.

Ku rundi handi, DJ Toxxyk yagaragarije urukiko ko yicuza ibyaha byose yakoze, ariko asaba ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kigumaho kuko gihwanye n’ibyo yakoze.

Abanyamategeko bamwunganira, Me Uwamahoro Marie Josée na Me Murangwa Faustin, bavuze ko ibihano byatanzwe mbere nta nenge irimo kuko bihuye n’amategeko aho yari yaciwe 1.000.000 Frw ku bwicanyi budaturutse ku bushake, 30.000 Frw ku guhunga, na 10.000 Frw ku kwanga gupimwa.

Abamwunganira kandi banyomoza n’uburyo ubushinjacyaha buzanye ibihano bishya mu rubanza rujuririrwa kandi umucamanza afite ubwinyagamburiro bwo gutanga igihano gito cyangwa kujya munsi yacyo.

biteganyijwe umwanzuro w’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge uzasomwa ku wa 22 Gicurasi 2026, saa saba z’amanywa.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *