Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Davido wo muri Nigeria, yatangaje ko ateganya kugura ubutaka mu Rwanda akahubaka inzu yo kujya aruhukiramo, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Ibi yabitangaje nyuma y’igihe amakuru yakwirakwiriye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afite umugambi wo kugura inzu mu Rwanda, amakuru yari yaratangiye guhwihwiswa nyuma y’igitaramo aheruka gukorera i Kigali mu ntangiriro z’Ukuboza 2025.
Ubwo yari mu kiganiro cyitwa The Long Form kiyoborwa na Sanny Ntayombya, Davido yabajijwe niba ayo makuru yari amaze iminsi avugwa ari ukuri cyangwa ari ibihuha. Yabishimangiye avuga ko u Rwanda yarubonye nk’ahantu heza ho kuruhukira no kwisanzurira.
Davido yavuze ko u Rwanda rumukurura cyane bitewe n’umutekano, amahoro n’isuku bigaragara mu gihugu hose.
Ati: “Ni Igihugu gitekanye kandi gituje. Iyo ngeze i Kigali numva norohewe, nkaza kwiruhukira by’iminsi mike no kugabanya umunaniro.”
Uyu muhanzi yavuze ko nubwo adafite inshuti nyinshi mu Rwanda, ahafite abafana benshi bamwubaha kandi bamwereka urukundo rwinshi.
Yagaragaje ko iyo ari mu Rwanda yumva abantu bishimye kandi bafite umutima mwiza, bikaba biri mu byatumye yumva yahagira ahantu yajya aruhukira kenshi.
Uretse kugura inzu mu Rwanda, Davido yavuze ko afite gahunda yo gushora imari mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Nigeria, Ghana na Afurika y’Epfo. Yavuze ko azibanda cyane ku rwego rw’ubucuruzi bw’inzu n’ibindi bikorwa by’ishoramari.
Davido yatangiye umuziki mu 2010, akaba yaramenyekanye ku ndirimbo zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, bituma aba umwe mu bahanzi bakomeye Afurika yatanze.
Amazina ye bwite ni David Adedeji Adeleke, akaba avuka kuri Adedeji Tadujini Adeleke, ufatwa nk’umwe mu bantu bafite umutungo munini muri Nigeria.
