Umukinnyi wa filime nyarwanda Ilunga Longin wamamaye nka Tuko Wote yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga nyuma yo kumara imyaka 53 nta mugore mu buzima bwe
Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026 nibwo Tuko wote yashyize hanze amafoto yambika impeta uyu mukobwa, ariko amazina y’uwo mukobwa ntaramenyekana kuko Tuko wote yavuze ko atahita ayatangaza.
Tuko wote yagiye akunda kubazwa niba afite umugore kenshi ariko ntagire icyo abivugaho, gusa akavugako nta mugore akeneye mu buzima bwe nk’uko yabivugaga ko atari yagera kubyo yifuza ngo ashake umugore.
Mu magambo ye, agira ati: “ sinababwiye ko uyu mwaka mfite ubukwe, rero mube mushaira amakote hafi” Iby’amazina byo sinabivuaga sinshaka no kumuvugaho cyane.
Muri 2021 tuko wote yari agiye gukora ubukwe birangira butabaye kubera uwo bari kurushinga bahise batandukana.
Ubwo yarabajijwe icyo yapfuye n’uwo bari bagiye kubana, yavuze ko uwo bari kubana yabaga muri sychelles.
Yavuze ko hari business yari agiye gukorera muri sychelles afite yo n’umukunzi, hanyuma baza gupanga kubana. Gusa nyuma y’uko ibyo bikorwa bihagaze n’ibyubukwe byahise bihagarara kuko uwo bari kubana atari kuza I Kigali kandi nawe atashakaga kujya muri sychelles ntacyo ahakora.
Tuko wote yari amaze Iminsi yemeye ko afite umukunzi benda kurushinga. Bityo abafana be ndetse nabakunzi be bategerezanyije amatsiko ubu bukwe buzaba budasanzwe cyane ko Tuko wote bidashidikanwaho ko ari mubakire ba mbere muri sinema nyarwanda
Ilunga Longin yamenyekane mu ma filime menshi agiye atandukanye hano mu Rwanda cyane cyane filime y’uruhererekane ya BAMENYA ari naho akina yitwa Tuko Wote.
Ku itariki ya 27 Werurwe 2025 ikinyamakuru IGIHE gisanzwe cyandika amakuru mu Rwanda, cyanditse ko Tuko Wote yahishuye ko amaze gukina filime 161 muri kariyeri(Career) yiwe ya cinema. yavuze ko kandi BAMENYA Serie yatumye Amenyekana cyane kuri iryo zina rya TukoWote yari iya 74 yari akinnye.

