Namenye Patrick wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa radiyo SK FM, asimbura Uwera Jean Maurice uherutse kugirwa Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.
Ibi byatangajwe na SK FM mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, aho yamwakiriye imwifuriza imirimo myiza muri izi nshingano nshya mu rwego rw’itangazamakuru.
Namenye Patrick azwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, cyane kubera inshingano yakoze muri Rayon Sports. Mu 2024 ni bwo yasezeye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyo kipe, aho yari amazeho imyaka ibiri.
Muri Rayon Sports kandi yabaye umukozi ushinzwe amasoko n’ubucuruzi, aho yagize uruhare mu gushaka no guhuza ikipe n’abaterankunga batandukanye, bigira uruhare mu kuyizamura mu mikorere n’imiyoborere.
Uretse siporo, Namenye afite n’uburambe mu bijyanye n’itumanaho n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kuko mu myaka irindwi ishize yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Yanabanje mu itangazamakuru, aho yatangiriye umwuga kuri Radio Salus mu 2013, radiyo ya Kaminuza y’u Rwanda, aho yamaze igihe akora ibiganiro bitandukanye byiganjemo ibya siporo n’ibyatangwaga mu Cyongereza.
SK FM ni radiyo yashinzwe n’umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi, yumvikana kuri 93.9 FM na 92.6 FM. Yatangiye kumvikana ku mugaragaro tariki ya 10 Gashyantare 2025, ikaba igiye kuzuza umwaka umwe ikorera mu Rwanda.

