Uruhare rw’ababyeyi mu bizamini bya Leta uyu mwaka wa 2025-2026

1 minute, 30 seconds Read

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA cyatangaje ko kwiyandikisha gukora Ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, ikiciro ruzasange n’ayisumbuye bizatangira guhera 25 Gashyantare kugeza 27 Werurwe 2026.

Mu itangazo NESA yashyize ahagaragara binyuze ku rukuta rwayo rwa X rwahoze ari Twiter, yatanze inyandiko 2 zirimo iy’urutonde rw’ibigo bicumbikira abana Boarding School ndetse n’indi igaragaza ibizagenderwaho mu kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta.

Muri iyi nyandiko Nesa yasabye ababyeyi, abarezi kugira uruhare mu guhitamo amasomo y’abana babo ndetse no kubafasha guhitamo ibigo bazigaho.

Kwiyandikisha bizajya bikorerwa muri Sisitemu isanzwe ikoreshwa mu kubika amakuru y’ibigo n’abanyeshuri SDMS, bikorwe n’abayobozi, abarimu, cyangwa abandi bantu bafite amakonte yemewe kuri iyo sisitemu.

Umunyeshuri uzemererwa kwiyandikisha gukora Ibizamini bisoza amashuri abanza P6 agomba kuba asanzwe yanditse muri SDMS kandi atarigeze asimbuka umwaka n’umwe. agomba kandi kuba afite amafoto 2 magufi.

Umunyeshuri uzemererwa kwiyandikisha gukora Ibizamini bisoza bisoza ikiciro rusange S3 agomba kuba yararaangije amashuri abanza p6 kandi abifitiye igihamya, agomba no kuba yararangije umwaka wa mbere, uwa kabiri, nuwa gatatu mu kiciro rusange ndetse afite amafoto 2 magufi

Ni mugihe umunyeshuri we uzemererwa kwiyandikisha gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agomba kuba afite Indangamuntu, kandi imyirondoro iri ku irangamuntu ikaba ihura nisanzwe yemeje muri SDMS, amafoto 2 magufi ndtse n’ibigaragaza ko yakoze ibyiciro byose bibanza.

Umunyeshuri utazaba afite Indangamuntu azemererwa kwiyandikisha akoresheje amazina yiwe gusa ariko mu gihe ikigo yigaho kishingiye Imyirondoro yiwe ko ari ukuri koko.

Abanyeshuri baziyandikisha gukora Ibizamini by P6 ndetse na S3 bazemererwa guhitamo ibigo 4 harimo nibuze ibigo 2 biga bataha (Day Schools) ndetse kandi kubazakora S3 bagomba guhitamo nibuze ibigo 2 muri 4 by’uburezi TSS.

Biteganyijwe guhera ku itariki 01/06/2026 abanyeshuri biga imyuga bazangira gukora ibizamini by’amaboko (National Practical Examinations) bigasozwa kuri 19/06/2026. Naho P6 bagatangira ibizamini bya Leta kuwa 07/07/2026 bigasozwa kuwa 09/07/2026.

Ibizamini bisigaye biakorwa guhera kuwa 15/07/2026 kugeza ku wa 24/07/2026 ari nabyo bizasoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *