Perezida Paul Kagame yagaragaje umusanzu wa gahunda ya FIFA Forward yatangijwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru hirya no hino.
Gahunda ya FIFA Forward iri kubaka umusingi ukomeye w’ejo hazaza h’umupira w’amaguru ku isi hose.
Mu myaka 10 ishize, FIFA Forward yafashije amashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye ku Isi arenga 200, aho yashyize mu bikorwa imishinga 2000 ishoyemo arenga miliyari 5$ zingana na 7.306.500.000.000 Frw.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FIFA, Perezida Kagame yerekanye ko iyi gahunda hari kinini iri gufasha umupira w’amaguru w’u Rwanda gutera intambwe nziza.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka icumi, ibisubizo birivugira. Mu buyobozi bwe [Gianni Infantino], umupira w’amaguru warushijeho kuba uw’isi yose kurusha mbere hose, kandi ishoramari ndetse no guteza imbere impano birakomeye.”
“FIFA Forward yafashije mu kubaka hoteli y’ishyirahamwe ryacu ry’umupira w’amaguru. Mu turere dutandukanye, FIFA Forward iri gutera inkunga ibikorwa byo kubaka ibibuga bifite ibipimo byemewe na FIFA.”
“Ni iby’ingirakamaro ku bakinnyi bacu gukinira ku bibuga byo ku rwego rwo hejuru, kuko bifasha mu myitozo myiza ijyana n’amarushanwa akomeye.”
“FIFA yamye ari ikiraro gihuza abakinnyi, imiryango n’imico itandukanye ituruka hirya no hino ku isi, bigatuma umupira w’amaguru urushaho kuba uw’abaturage bose.”
Muri uyu mwaka wa 2026, binyuze muri gahunda ya FIFA Forward 3.0, FIFA izatanga miliyoni 1,55$ zingana na Miliyari 2,27 Frw ndetse na miliyari 1,8 Frw mu gushyigikira imishinga ya FERWAFA.
Iyi mishinga irimo kubaka ibibuga byo mu turere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi n’ikindi cyo mu Karere ka Gasabo ahubatse Hoteli ya FERWAFA.
Si ibyo gusa kandi kuko FIFA izatanga ibihumbi 300$ zingana na Miliyoni 439,5 Frw muri gahunda ya ‘Talent Development Scheme- TDS’ yo guteza imbere impano z’abakiri bato ndetse na miliyari 1 Frw yo kwakira imikino ya gicuti ya FIFA Series izahuriza ibihugu umunani mu Rwanda kuva tariki ya 26 Werurwe 2026.
Kuva 2016, FIFA yashoye arenga Miliyari 5 mubikorwa byoguteza ibikorwa by’umupira w’amaguru imbere hirya no hino.
