Igihugu cya Iran kiri mu bihe bikomeye nyuma y’amakuru avuga ko Umuyobozi w’Ikirenga wacyo, Ali Khamenei ndtse n’abandi bayobozi bakomeye baguye mu gitero cyagabwe n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Isiraheli.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi bwa Iran avuga ko yahise asimburwa by’agateganyo na Alireza Arafi, wagizwe umuyobozi w’agateganyo mu gihe hagitegurwa uburyo bwo kubona ubuyobozi bushya bukurikije amategeko y’icyo gihugu.
Ubutegetsi bwa Amerika bwatangaje ko impamvu y’iki gitero ishingiye ku mpungenge z’uko Iran ikomeje gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga rya nucléaire rishobora gukoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi.
Washington ivuga ko itifuza ko Iran igira bene izo ntwaro, bitewe n’ingaruka zishobora kugira ku mutekano w’akarere n’uw’isi muri rusange.
Iki gitero cyiswe “Operation Epic Fury” cyagabwe ku bice bitandukanye bya Iran, bikaba byateje umutekano muke n’ihungabana rikomeye mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Iran yo yakomeje gushimangira ko gahunda yayo ya nucléaire igamije gusa ibikorwa bya gisivile birimo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire, ihakana ko yaba ifite umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi.
Nanone, Amerika na Isiraheli bashinja Iran gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere, irimo Hamas na Hezbollah, bavuga ko ibyo bikorwa byongera umutekano muke mu bihugu byo mu karere.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gushyiraho igitutu kugira ngo haboneke impinduka muri politiki ya Iran no guha abaturage bayo amahirwe yo gutekereza ku hazaza h’igihugu cyabo.
Nyuma y’ibi bitero, Iran yatangaje ko iri kwitabara, igaba ibitero ku bihugu byo mu karere byakira ingabo za Amerika, birimo Bahrain, Qatar na Kuwait.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko uku kuzamba kw’umutekano gushobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu, ku mutekano no ku mibereho y’abaturage, cyane cyane mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ndetse bikagira n’ingaruka ku rwego mpuzamahanga.
Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba impande zirebwa n’aya makimbirane kwitonda no gushaka igisubizo binyuze mu biganiro bya dipolomasi, hagamijwe gukumira ko intambara yaguka kurushaho.
