Bamenyekanye, ibyo umusore n’umukobwa basanzwe bapfuye RIB igize icyo ibivugaho

author
1 minute, 3 seconds Read

Kumbuga nkoranyamabaga hari gucicikana inkuru y’umusore wigaga mu mwaka wa mbere wa kaminuza mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya RP TUMBA n’umukobwa bombi basanzwe bapfuye mu nzu uyu musore yabagamo, aya makuru akaba yamenyekanye kuwa 24 werurwe 2026.

Abatanze aya makuru batabaza bavuga ko basanze uyu musore amanitse mu nzitiramibu naho umurambo w’umukobwa wo uri ku buriri.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr B. Murangira Thierry yabwiye itangaza makuru ko abapfuye ari Irakoze Angelo w’imyaka 20 na Ingabire Samantha w’imyaka 19.

RIB ikomeza ivuga ko yatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu rw’uyu musore wigaga muri Kaminuza n’umukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye bivugwa ko yari yasuye uyu musore.

Nubwo aya makuru y’urupfu rw’aba bombi yamenyakanye kuwa 24 ababonye ibi bavuga ko bikekwa ko ahubwo urupfu rwabo rwaba rwarabaye kuwa 23 werurwe 2026.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hakekwa ko Irakoze Angelo yaba yarishe Ingabire Samanta, nyuma akaza kwiyahura, ariko mpamvu yaba yaratumye Nyakwigendera Irakoze yica nyakwigendera Samantha ntiramenyekana, kandi iperereza rirakomeje.

Dr. Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko RIB isaba abaturage, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe (speculation), cyangwa adafitiwe gihamya ku mpamvu zateye uru rupfu, kuko bishobora kubangamira iperereza rikomeje.

Ni mugihe RIB ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo ibi byabereyeho bari hanganisha imiryango yabuze abana babo.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *