Aliko Dangote agiye kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli nyuma y’icyemezo cya Yoweri Museveni cyo guhagarika Kohereza imitungo kamere idatunganyije hanze y’Afurika

1 minute, 45 seconds Read

Umunyemari ukize kurusha abandi muri Afurika, Aliko Dangote, yashimye icyemezo cya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, cyo guhagarika kohereza hanze amabuye adatunganije, aniyemeza kubaka uruganda runini rutunganya peteroli (refinery) mu mujyi wa Tanga muri Tanzania.

Ibi Dangote yabitangaje mu nama ya Africa We Build Summit 2026 yabereye i Nairobi kuri uyu wa Kane, aho yashimye ko politiki ya Museveni igamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika binyuze mu kongerera agaciro umutungo kamere no guhanga imirimo.

Dangote yavuze ko yiteguye gukorana n’abakuru b’ibihugu kugira ngo hubakwe uruganda rwa peteroli rumeze nk’urwo afite muri Nigeria, aramutse abonye ubufasha bwa politiki n’ubufatanye buhagije.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yemeje ko Kenya na Uganda bari mu biganiro byimbitse na Dangote ku mushinga wo kubaka uru ruganda muri Tanga. Uwo mushinga uzajyana no kubaka umuyoboro wa peteroli uva ku cyambu cya Mombasa ujya i Tanga, ugatunganya peteroli ituruka mu bihugu byo mu karere nka Uganda, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Kenya.

Intego y’uyu mushinga ni ukugabanya cyane ukwishingikiriza ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati mu gutumiza lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli, cyane cyane mu gihe isi ihura n’ibibazo by’itangwa ry’ingufu.

Umujyi wa Tanga usanzwe urimo umuyoboro wa peteroli wa East African Crude Oil Pipeline uva mu burasirazuba bwa Uganda (Albertine Graben).

Dangote yagaragaje ko intsinzi yagize mu kubaka uruganda rwe runini muri Nigeria izafasha mu guteza imbere uyu mushinga muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko ashimangira ko inkunga ya politiki ari ingenzi cyane.

Ku ruhande rwe, Museveni yongeye gushimangira ko Afurika igomba kureka kohereza umutungo kamere itarongera agaciro, kuko bituma ibindi bihugu ari byo byunguka kurusha abayikuramo.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruganda rushobora guhindura cyane urwego rw’ingufu mu karere no guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu bya Afurika.

Nubwo amakuru arambuye ku bijyanye n’ingengo y’imari, igihe bizatangirira n’ubushobozi bw’uruganda bitaramenyekana neza, ubufasha bw’abayobozi n’ubushake bwa Dangote bitanga icyizere ko uyu mushinga ushobora gutangira vuba.

Yoweli Museveni(ibumoso) Aliko Dangote(iburyo) munama ya Africa We Build Summit 2026
Inama Africa We Build Summit 2026 yabereye i Nairobi

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *