​Nyuma yo gusigara muri Canada: Ishimwe Vestine yibarutse imfura ye mu nkubiri yo gutandukana n’umugabo

author
0 minutes, 57 seconds Read

Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, umwe mu bagize itsinda ry’abanyarwanda ryamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana rya ‘Vestine & Dorcas’, yibarutse umwana we w’imfura w’umukobwa mu Mujyi wa Vancouver muri Canada.

Amakuru yizewe ashimangira ko uyu mwana yavutse muri Werurwe 2026, bityo akaba yenda kuzuza amezi abiri y’amavuko. Uyu mubyeyi yabyariye muri uyu mujyi aho atuye kuva mu mpera z’umwaka wa 2025, ubwo yafataga icyemezo cyo gusigara muri Canada mu gihe bagenzi be (Dorcas na M Iréné) batahaga mu Rwanda.​

Nubwo Vestine yibarutse, urugo rwe rugaragaramo ibibazo bikomeye. Mu minsi ishize, uyu mugore abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yanditse ubutumwa burebure mu rurimi rw’Icyongereza agaragaza ko yicuza icyemezo cyo gukora ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo.

Muri iyo baruwa, yagaragaje ko abayeho ubuzima atishimiye na gato, bituma benshi bemeza ko urugendo rwe n’uyu mugabo bashakanye muri Nyakanga 2025 rwagera ku musozo.​Iki cyemezo cyo gusigara muri Canada ndetse n’ibi bibazo byo mu rugo rwe, byagize ingaruka zikomeye ku itsinda rya ‘Vestine & Dorcas’.

Kuva mu Ugushyingo 2025, ibikorwa by’umuziki by’iri tsinda byatangiye kugenda biguruntege, bituma hazaza haryo mu muziki hatangira gushidikanywaho.

Ifoto ya Vestine n’umugabo we bakora ubukwe 2025

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *