Gahini ni umusozi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahahoze ari muBuganza bwa ruguru. Uyu musozi wamenyekanye cyane mu Rwanda ndetseno mu karere ruherereyemo kubera misiyoni y’Itorero ry’Abangilikani muRwanda (Eglise Anglicane au Rwanda/EAR) yahashinzwe mu wa 1925. Ahari iyo misiyoni n’ibikorwa byayo ubu ni mu Mudugudu w’Akabeza, Akagari kaUrugarama, Umurenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza.Nubwo Misiyoni y’abaporotesitanti b’Abangirikani ya mbere mu Rwandabayubatse i Gahini, si ho iryo torero ryabanje mu Gihugu. Abamisiyoneri ba mbere b’Abongereza bageze mu Gisaka muri Nzeri 1922, ndetse muri Mata1923 batangiza ishuri i Rukira ryigagamo abana b’abatware Abo bamisiyoneri baje mu Gisaka kuko icyo gice cy’u Rwanda cyaricyabaye icy’Ubwongereza guhera ku wa 1/1/1922. Icyo gihe Abongerezabashakaga kuzahacisha umuhanda wa gari ya moshi uhuza Cape yo muriAfurika y’Epfo na Kayiro mu Misiri. . Icyakora Abongereza bamaze kubona kouwo muhanda bashobora kuwucisha i Karagwe muri Tanzaniya barekuyeGisaka yongera kuba iy’u Rwanda, dore ko na Kiriziya Gatorika – yariihagarariwe na Musenyeri Léon Classe mu Rwanda – yari yahagurukiyekugaruza ako karere .Abongereza bavuye mu Gisaka muwa 1924, itorero ry’Abangirikani ritarahashinga imizi. Ishingwa rya Misiyoni ya Gahini Nyuma y’igihe kirekire bari bamaze babisaba, mu wa 1925 nibwoabamisiyoneri ba Church Missionnary Society (CMS) barimo Geoffrey Holmesn’abandi bari kumwe na we bahawe uruhushya na Guverinoma y’Ububirigindetse n’Umwami Musinga bwo gushinga misiyoni mu Rwanda. Nyumay’iminsi mike binjiye mu Gihugu, misiyoni ya mbere bayishinze i Gahini muriKanama 1925. uhera ubwo, abo bamisiyoneri bashatse umubano kubatware b’ibwami ndetse no ku mwami Musinga ubwe Abamisiyoneri b’Abongereza ntibaje mu Rwanda bonyine. Bazanye na bamwemu bigishwa babo bakomoka i Kabare muri Uganda ari bo Simeon Nsibambi,Blazio Kigozi, William Nagenda, Yosiya Kinuka na Kosiya Shalita. Shalita wengo yari Umunyarwanda ukomoka i Gahini; we n’umuryango we bari baragiyemuri Ankole mu mpera z’ikinyejana cya 19 bakurikiye inzuri z’inka. Aho ni hoyahuriye n’Abamisiyoneri, arabatizwa ahinduka umuvugabutumwa . Bageze i Gahini, abamisiyoneri n’abavugabutumwa ntibigishije ivanjiri gusa,ahubwo banahubatse ibikorwa remezo birimo amashuri n’ibitaro; bigishaabandi bavugabutumwa ari na bo bashinze izindi misiyoni zakurikiye Gahinizirimo iya Kigeme, Shyira na Shyogwe. Kugeza mu wa 2014, iri torero ryaririmaze kugira diyosezi 11 mu Gihugu. Abavugabutumwa ba mbere bigishijwe n’abamisiyoneri i Gahini ntibashinzemisiyoni mu Rwanda gusa, hari n’abambutse umupaka bazishinga muBurundi; ndetse itorero rirakura rigera no muri Repubulika iharaniraDemokarasi ya Kongo (RDC). Guhera igihe ryashingiwe muri ibi bihugu,itorero ry’Abangirikani ryakomeje kuba rimwe mu Rwanda, mu Burundi nomuri RDC; ritandukana ku wa 07/06/1992, iryo muri buri gihugu ririgenga. Igihe cy’ububyutse Uretse kuba Gahini izwi nk’ahantu hubatswe misiyoni y’Abangirikaniyakomotseho izindi misiyoni z’iri torero mu Rwanda no mu bihugu duturanye;hanamenyekanye cyane kubera ”Ububyutse bw’Umwuka Wera/SpiritualRevival” bwahavuzwe nyuma y’ishingwa rya misiyoni. Ubu bubyutsebwatangiye mu wa 1933 ariko bugaragara cyane mu wa 1936. Buturutse iGahini, ububyutse bwakwiriye mu matorero y’Abaporotesitanti yari muRwanda, burenga imipaka bukwira mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba. Ububyutse bujya gutangira, i Gahini hari abantu bakoraga imirimo y’itoreroitandukanye ariko hari ubwumvikane buke hagati yabo. Muri abo harimo PatWalter, Yosiya Kinuka, na Joe Church bakoraga mu ivuriro; Dora Skipper wariushinzwe serivisi z’abagore; Geoffrey Holmes wari ushinzwe kwagura itoreroashinga misiyoni nshya; ndetse na Blazio Kigozi wari umuyobozi w’ishuriry’abavugabutumwa (catéchistes). Ku wa 27/12/1933 aba bose bitabiriyeinama yabereye i Gahini ihuza abavugabutumwa n’abarimu kugira ngobakemure ikibazo cy’ubwumvikane buke bwari hagati yabo. Inama irangiye,bavuga amasengesho asoza, umwe muri bo arahaguruka, yatura ibyaha byeasuka amarira menshi. Ako kanya n’abandi benshi barahaguruka bararira,barihana, humvikana urusaku rudasanzwe; birangira bose bagaragarizanyaurukundo hagati yabo! Abari bateraniye aho, batashye bavuga iby’icyogitangaza mu miryango yabo, ku ivuriro i Gahini ndetse no mu mashuri;inkuru y’ihinduka rikozwe n’Umwuka Wera ikwira mu Rwanda,by’umwihariko i Kabare ndetse no muri Uganda muri rusange. Muri icyo giheabantu benshi mu ishuri ry’abarimu ndetse no ku ivuriro i Gahini batuyeibyaha byabo, bareka itabi, ubusinzi, ubusambanyi, ndetse n’imigenzogakondo . Nubwo ububyutse bw’i Gahini bwatangiye mu wa 1933, bwamamaye cyanemuri Nyakanga 1936. Bijya gutangira, abanyeshuri bo mu ishuri ry’abakobwabari mu masengesho, haduka induru bararirimba, bararira, baratsikimba;mbese haba urusaku rudasanzwe burinda bucya umuyobozi w’ishuri MissSkipper yayobewe ibyo ari byo! Guhera icyo gihe ububyutse bwakwiriye muRwanda no mu karere ruherereyemo, ndetse abamisiyoneri Joe Church,Léonard Sharp, William Nagenda, Simeon Nsibambi, na Festo Kivengerabagendagenda henshi ku isi cyane cyane muri Amerika, i Burayi no muriAziya, bavuga iby’Umwuka Wera wamanukiye i Gahini agatera ububyutse. Mu bitabo bitandukanye bibuvugaho – ibyinshi birimu rurimi rw’Icyongereza – ububyutse bwatangiriye i Gahini buzwi nka EastAfrican Revival. I Gahini ni ho hari icyicaro cya diyosezi ya Gahini. Hari kiriziya nini yubatseku buryo bugezweho, ibitaro binini n’amashuri yo hambere. I Gahini kandihariibimenyetso by’amateka ashingiye ku iyobokamana itorerory’Abangirikani ribungabunga kugira ngo bitazibagirana, ubu bisurwan’abahageze. Muri ibyo bimenyetso harimo “Inzu y’ubumwe bw’Abanyamasengesho”. Niinzu ifite ishusho y’uruziga, hasi hubakishije isima, igikuta ni amatafari ahiye,isakaje ubwatsi bw’ishinge. Ubujyahejuru bwo hagati mu gasongero kayo burihagati ya metero esheshatu n’indwi, naho umurambararo wayo ni nka meterondwi. Mu irebe ry’umuryango hubatse igitabo gifite ibara ry’umukara,cyanditseho amagambo yo mu rurimi rw’Ikigande avuga ngo “TukutenderezeYesu”, bisobanura ngo ‘Reka tuguhimbaze Yesu’. Iyi nzu nubwo yavuguruwe,14 . Ikiganiro na Musenyeri Alexis Birindabagabo, Gahini, ku wa 19/12/2016.ngo ni yo yakorerwagamo amasengesho mu gihe cy’ububyutse dore kon’inama bwatangiriyemo ku wa 27/12/1933 ari ho yari yabereye. kindi kimenyetso cy’amateka kiri i Gahini ni ahantu abarokore bateragaigikumwe mu gihe cy’ububyutse, basezeranya Yesu ko batazamuvaho. Umazekwihana ni we wahateraga igikumwe, ariko ngo n’abayoboke baturutse hiryano hino ku isi bazaga kuhakorera iryo sezerano. Icyakora uko hubatse ubu siko hari hameze mu gihe cy’ububyutse, kuko bigaragara ko hubatswe nyumakugira ngo habe ikimenyetso kigaragara dore ko kugeza magingo aya ngo hariabarokore bakihatera igikumwe! Abaturage b’i Gahini cyane cyane abakozi ba Misiyoni baganiriyen’abashakashatsi b’Inteko y’Umuco bahamya ko ibitangaza by’i Gahini ngon’ubu bikibaho. Batanga urugero rw’igikuta cy’icyumba cy’ishuri mu Rwungerw’Amashuri rw’aho i Gahini ngo cyasadutse mu wa 2004. Ariko mu giheishuri ryari rikisuganya ngo risane icyo gikuta, ngo batangajwe no kubyukabagasanga umututu wari wiyashije wasibanganye. Nta wakwandika amateka ya Gahini ngo yibagirwe inkomoko y’iryo zinaubwaryo. Uwo musozi ubundi ngo witwaga Kimuga. Umunsi umwe umwamiw’u Rwanda – rubanda rutibuka uwo ari we – ageze i Rukara atambagiraIgihugu, yumva urusaku rw’amajwi yikiranya ku musozi wo hakuryantiyasobanukirwa ibyo ari byo. Abajije rubanda rwari hafi ye, rumubwira kourusaku yumva ari urw’imihini y’abahinzi b’i Kimuga bahura amasaka doreko ngo yaheraga cyane! Umwami ariyamirira ati: “Uriya musozi si Kimugaahubwo ndumva ari Gahini; izina rifata ubwo! Nguko uko Kimuga yabayeGahini kugeza magingo aya! About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation Metodi avanzati per ottimizzare le vincite nelle scommesse sportive Come le tendenze tecnologiche influenzano le slot gallina gratuite e il gioco responsabile