U Rwanda Rwahura n’Ikibazo Gikomeye cy’Ikirere Mu 2040 Niba Nta Gikozwe

author
1 minute, 35 seconds Read

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko u Rwanda rushobora guhura n’izamuka rikomeye ry’imyuka ihumanya ikirere mu myaka iri imbere, mu gihe ingamba zo kuyigabanya zitashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Raporo nshya igaragaza uko igihugu gihagaze mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, yerekana ko imyuka ihumanya ikirere yagiye yiyongera uko imyaka ishira. Mu mwaka wa 2006, u Rwanda rwoherezaga mu kirere toni miliyoni 2,3 z’iyo myuka, ariko mu 2022 zari zimaze kugera kuri toni miliyoni 7,8.

Abahanga bagaragaza ko imyuka yongera ubushyuhe ku Isi irimo gaz zitandukanye zirimo dioxyde de carbone, méthane, oxyde nitreux n’izindi zikomoka ku bikorwa by’inganda n’ubwikorezi.

Iteganyamibare rya REMA ryerekana ko niba nta ngamba nshya cyangwa izisanzwe zidashyizwe mu bikorwa neza, imyuka ihumanya ikirere ishobora kugera kuri toni miliyoni 25 mu mwaka wa 2040. Icyakora, iyo gahunda zo kuyigabanya zakubahirizwa uko zateganyijwe, iyo mibare yagabanuka ku buryo bugaragara.

Mu rwego rwo gukumira iki kibazo, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushyiraho amategeko n’ingamba zigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere. Harimo igenzura rikorerwa ibinyabiziga kugira ngo harebwe niba bitarenza urugero rwemewe rw’imyuka bisohora.

Abatubahiriza ayo mabwiriza bashobora guhanishwa ihazabu igera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda kandi rurimo guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, aho ibigo bya Leta bisabwa kugura imodoka nshya zirimo igice kigera nibura kuri 30% cy’izikoresha iri koranabuhanga.

Ibi biri muri gahunda y’igihe kirekire igihugu cyihaye igamije kugabanya ikoreshwa rya peteroli no kugera aho imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli zitazongera kwinjizwa ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka wa 2040.

Hari kandi ingamba zigamije kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi mu ngo, hagamijwe kwimakaza ubundi buryo bw’ingufu butangiza ibidukikije no kugabanya umwuka wangiza ikirere.

Abasesenguzi bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda rizagira uruhare rukomeye mu kurinda ibidukikije no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bukungu n’imibereho y’abaturage.

U Rwanda Rwahura n’Ikibazo Gikomeye cy’Ikirere Mu 2040 Niba Nta Gikozwe.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *