Bill Gates yishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi

author
1 minute, 24 seconds Read

Kigali – Uwashinze akaba anayobora Umuryango wa Gates Foundation, Bill Gates, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakuru y’Ubuzima (National Health Intelligence Center – NHIC), aho yamenyeshejwe uburyo u Rwanda rukoresha amakuru y’ubuzima n’ikoranabuhanga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Mu ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026, Gates yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ari kumwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.

Abayobozi ba NHIC bamusobanuriye uko iki kigo gikora nk’ihuriro ry’amakuru yose y’ubuzima mu gihugu, aho ikusanywa, igasesengurwa ikanahuzwa mu gihe nyacyo, bigafasha inzego z’ubuzima gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe kandi agezweho.

Nubwo NHIC imaze umwaka umwe gusa itangiye gukora, yatangiye kugaragaza umusaruro mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima. Amakuru atangwa n’iki kigo yafashije urwego rw’ubuzima kuva ku buryo bwo gutabara ikibazo cyamaze kuvuka, rugatangira gushyira imbaraga mu kugikumira no kugitahura hakiri kare.

Ibi byagize uruhare mu kugabanya igihe abarwayi bategereza serivisi kwa muganga, kunoza ibikorwa by’imbangukiragutabara n’ubutabazi bwihuse, kongera ubushobozi bwo gukurikirana indwara no kuzikumira, ndetse no gufasha mu kugabanya icyuho mu itangwa ry’ibikoresho n’abakozi b’ubuvuzi aho bikenewe.

Mu kiganiro cyabereye muri NHIC, hanagarutswe ku mishinga iri gukorwa ku bufatanye na Gates Foundation n’abandi bafatanyabikorwa, igamije kongerera iki kigo ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gusesengura amakuru no gutahura hakiri kare indwara cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima bishobora kuvuka.

Biteganyijwe ko iyo gahunda izafasha gutanga impuruza ku gihe, gukumira ibyorezo bitarakwira no kurushaho kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bishingiye ku makuru asesenguwe neza.

U Rwanda rukomeje gushora imari mu guhuza amakuru y’ubuzima no gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze, zihuse kandi zigera kuri buri muturage. Uruzinduko rwa Bill Gates rugaragaza icyizere abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje kugirira izi gahunda zigamije guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.

About The Author

author

Mussa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *