Herekanywe abakinnyi ba Rayon Sports bazakoreshwa 2026-2027 barimo 16 bashya

1 minute, 19 seconds Read

Kigali Pelé Stadium yari yakubise yuzuye abantu mu birori bikomeye Rayon Sports yerekaniyemo abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-2027. Ibyo birori byatangiye ku gicamunsi ku isaha ya Saa Saba, haherewe ku mukino w’abakanyujijeho muri Rayon Sports n’abayobozi bayo wavuyemo ibitego 3-3 bakina na CSK. Iyo gahunda yakurikiwe no kwerekana ikipe y’abagore ya Rayon Sports n’izindi gahunda zinyuranye.

Ni kuri uyu wa Gatandatu, aho ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi 27 izakoresha mu mu mwaka w’imikino 2026-2027 barimo 16 bashya mu birori by’Umunsi w’Igikundiro byabereye muri Kigali Pelé Stadium.

Mu bakinnyi batangajwe harimo abakinnyi 16 bashya iyi kipe imaze gusinyisha barimo umunyezamu Dande Junior, Nshuti Didier, Matumona Wakonda Kanda Abbel, Charles Tchouplaou, Nkundimana Fabio, Nisingingizwe Christian, Muderi Akbar, Ndayishimiye Didier, Ibrahim Djingarey, Issa Djiguiba, Boris Gbenou, Antonio Atisso Kodjo, Muhoza Daniel, Iradukunda Elie Tatou, Hakizimana Zuberi, Junior Kameni Herman aba bariyongeraho abakinnyi babiri bazamuwe mu bavuye mu ikipe nto barimo umunyezamu Muvunyi Aime Christian ndetse na Alexandre Bikorimana.

Ibi birori byo kwerekana abakinnyi bashya byakurikiwe n’abahanzi barimo umuraperi Bull Dogg na Kitoko Patrick Bibarwa baririmbiye bari bari muri Kigali Pele Stadium yari yuzuye.

Abakinnyi 27 Rayon Sports yerekanye izakoresha mu mwaka w’imikino 2026-2027 na nomero bazambara:

35 Dande Junior- Umunyezamu
32 Mugisha Yves-Umunyezamu
23 Drissa Kouyaté- Umunyezamu
33 Muvunyi Aime Christian
2 Alexandre Bikorimana
16 Ishimwe Elie Ganijuru
5 Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’
28 Nshimimana Fabrice
3 Uwumukiza Obed
22 Nshuti Didier
19 Matumona Wakonda Kanda Abbel
18 Charles Tchouplaou
26 Tambwe Gloire
20 Nkundimana Fabio
6 Nisingingizwe Christian
4 Muderi Akbar
13 Ndayishimiye Didier
8 Ibrahim Djingarey
10 Issa Djiguiba
17 Ndikumana Asman
Boris Gbenou
7 Antonio Atisso Kodjo
21 Muhoza Daniel
40 Iradukunda Elie Tatou
39 Hakizimana Zuberi
25 Junior Kameni Herman

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *