Abantu barenga ibihumbi 65 bamaze kuva mu byabo nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye Umujyi wa Spokane, uherereye muri Leta ya Washington, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nkongi imaze gutwika inyubako amagana ndetse hari nibindi byangiritse bikomeye.
Iyi nkongi yiswe Old Trails Fire yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, nyuma yo kurenga uruzi Rwa Spokane ikinjira mu bice by’umujyi.
Ubushyuhe bukabije, amapfa ndetse n’umuyaga mwinshi byatumye umuriro ukwirakwira ku muvuduko udasanzwe. Abayobozi bavuga ko ari kimwe mu byago bikomeye by’umuriro Spokane yigeze ihura na byo.
Kugeza ubu, inyubako ziri hagati ya 700 na 1.100 zimaze kwangizwa n’iyi nkongi, mu gihe ubuso bungana na hegitari 3.248 bwamaze gushya. Nubwo ibyangiritse ari byinshi, nta muntu uratangazwa ko yahitanywe cyangwa ngo akomereke.
Umuyobozi wa Polisi ya Spokane, John Nowels, yavuze ko abantu bagera ku bihumbi 65 bimuwe mu buryo bwihuse kugira ngo barindwe ingaruka z’uyu muriro.
Yagize ati: “Abantu bagera kuri 65.000 ni bo twimuye. Kuba twarabashije kubakura mu bice byari mu kaga mu masaha make kandi umuriro ugikomeje ni intambwe ikomeye.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Spokane, Lisa Brown, yatangaje ko ibikorwa byo gusuzuma ibyangiritse bikomeje, ashimangira ko abaturage batazahita bemererwa gusubira mu ngo zabo kuko bizaterwa n’imiterere y’ibyangiritse muri buri gace.
Na Guverineri wa Leta ya Washington, Bob Ferguson, yavuze ko iyi nkongi ishobora kuba ari cyo cyago kamere gikomeye kurusha ibindi Spokane yigeze ihura na cyo.
Abahanga mu by’ikirere bagaragaza ko ihindagurika ry’ibihe rikomeje kongera ubukana n’ubwinshi bw’inkongi z’umuriro, bitewe n’ubushyuhe bukomeje kwiyongera, amapfa aramba ndetse n’ubutaka bwumagaye.
Mu gihe ibikorwa byo kuzimya umuriro no gusuzuma ibyangiritse bikomeje, abayobozi bakomeje gusaba abaturage gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubutabazi kugira ngo hirindwe izindi ngaruka zishobora guterwa n’iyi nkongi.


